Kaminuza zambuwe izina zitamaze kabiri zasabwe kuzuza ibyo zasabwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Gashyantare 2018 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’Inama Nkuru ishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), yatangaje ko amashuri yari yariswe Kaminuza akaza kwamburwa iryo zina, azarisubziwa nyuma yo gusuzumwa ndetse no kunyura mu nzira zemewe n’amategeko.

Amashuri arimo ishuri rikuru rya Byumba (IPB), Kaminuza y’abayaliyiki ya Kigali (UNILAK), Ishuri rikuru rya Gitwe (ISPG) Ishuri rikuru ry’icungamutungo rya Kigali (KIM) n’ishuri rikuru rya Kibungo (INATEK) yatangiye yitwa amashuri makuru, nyuma aza guhindurwa Kaminuza mbere yo kwamburwa iryo zina.

Aya mashuri amwe yatangiye ari imiryango itegamiye kuri Leta yandikwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) andi atangizwa nk’ubucuruzi yandikwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

Hashize iminsi yasubiye ku nzego zayanditse, asaba ko yahindurirwa izina akitwa Kaminuza, bimaze kwemerwa arahindurirwa.

Umwaka ushize nibwo aya mashuri yatunguwe no kubwirwa ko atemerewe kwitwa Kaminuza kuko hari ibyo atujuje birimo no kuba nta teka rya Minisitiri w’Uburezi riyemeza, bityo ko akwiye kubanza kubahiriza ibyo amategeko ateganya.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru wa HEC bitabaga Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe Uburezi, Umuco n’Urubyiruko, babwiwe ko ayo mashuri yabamenyesheje ko atumva uburyo amazina yayo yakuweho.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Emmanuel Muvunyi yavuze ko kwitwa Kaminuza kw’ayo mashuri kutanyuze mu nzira zubahirije amategeko ari yo mpamvu bazisabye kureka ayo mazina.

Ati “Icyabaye, aya mashuri yari afite amazina nk’amashuri makuru ariko ashaka gutera imbere mu buryo bwo kwimenyekanisha yitwa Kaminuza. Icyagaragaye ni uko uko byakozwe byose ntabwo byanyuze mu nzira zubahirije amategeko kuko ayo mashuri yasubiye muri RGB, abandi basubira muri RDB, bahindura rya zina babita Kaminuza, ariko rya teka rya Minisitiri w’Uburezi ntabwo rirasinywa.”

Muvunyi yavuze ko ahubwo hari gutegurwa ibyangombwa bizajya bigaragaza ishuri ryemerewe kwitwa Kaminuza ari na byo bazagenderwaho ayo mashuri asubizwa izina ryayo cyangwa agakomeza akitwa amashuri makuru mu gihe basanze batabyujuje.

Ati “Turiho turareba mu itegeko rya Minisitiri rigena ibigenderwaho mu gutangiza ishuri ryigenga, inzego z’amashuri makuru, izitwa Kaminuza n’izindi zose. Nibiboneka, tuzasaba ko aya mashuri abyubahiriza noneho bakaba basaba kwitwa Kaminuza.”

Mu gihe aya mashuri yamaze yitwa Kaminuza, amwe yatanze impamyabumenyi ku bayarangijemo zanditseho ayo mazina, ndetse ngo na Minisiteri y’Uburezi yazaga mu mihango yo gutanga izo mpamyabumenyi.

Ayo mashuri aribaza uburyo abo yahaye impamyabymenyi bazafatwa hanze nyuma yo gutunga ibyangombwa biriho amazina adahuye n’ay’ishuri rifite.

Minisitiri w’Uburezi, Mutimura Eugène yabwiye abadepite ko nta mpungenge abahawe impamyabumenyi zanditseho kaminuza bikaza guhinduka bakwiye kugira.

Yagize ati “Icyo tuzakora ni ukurengera ba banyeshuri babonye impamyabumenyi ishuri ryitwa izina runaka, izo mpamyabumenyi zikemerwa mu gihugu. Nta kuvuga ngo ni uko ishuri ryari rifite izina runaka kuko ntabwo ari bo, abanyeshuri bagomba kuzahabwa uburenganzira bwabo, izo mpamyabumenyi bakazikoresha nk’aho icyo kibazo kitigeze kibaho.”

Ushinzwe itangazamakuru muri ISPG, Ntihinyuzwa Jean Damascène yabwiye IGIHE ko ubwo bajyaga gusaba RGB kubahindurira izina habayeho gukorana na Mineduc, ngo ari na yo yemereye RGB ko babahindurira izina.

Ati “RGB yarabanje ibaza HEC iti ‘mubanze murebe ko abo bantu bari ku rwego rwo kuba Kaminuza’, bemeza ko dukwiye kwitwa Kaminuza.RGB igendeye kubyo MINEDUC yemeje , ihita iduhindurira izina itwita Kaminuza. Nyuma twasohotse no mu igazeti ya Leta.”

Nyuma yo kubwirwa ko batubahirije amategeko, Ntihinyuzwa yavuze ko bari gukorana na MINEDUC kugira ngo bubahirize ibyo basabwe byose ngo basubirane izina ryabo.

Kubera iterambere n’imikoreshereze y’inyito muri iki gihe, biragoranye gutandukanya kaminuza n’ishuri rikuru nkuko ikinyamakuru Collegetimes cyabitangaje.

Icyakora, hirya no hino mu bihugu bitandukanye, Kaminuza ni ishuri rinini ndetse akenshi riba rinafite amashami menshi atandukanye.

Akenshi Kaminuza zigomba kuba zifite icyiciro cya mbere, icya kabiri ndetse n’ibindi byiciro byo hejuru. Igomba kuba ikora ubushakashatsi, yibanda ku masomo y’ubumenyi rusange kurusha y’ubumenyi ngiro, kuba ifite abarimu bahoraho kandi bafite impamyabumenyi zihanitse (PHD), kuba ifite ibikoresho bigezweho nk’amasomero n’ibindi.

Ishuri rikuru ryo, hirya no hino ku Isi rikunze gukoreshwa ku mashuri yibanda ku bintu bimwe cyangwa afite intego yo kwigisha ku ngingo imwe. Urugero nk’Ishuri rikuru ryigisha iby’Uburezi, iryigisha ubumenyi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Ayo mashuri usanga hari ayigisha ubumenyi ngiro imyaka itageze kuri ine.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Emmanuel Muvunyi yavuze ko kwitwa Kaminuza kw’ayo mashuri kutanyuze mu nzira zubahirije amategeko ari yo mpamvu bazisabye kureka ayo mazina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza