Kamonyi: Abana 1350 bari barataye ishuri barisubijwemo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka w’amashuri wa 2019, abana bari barataye ishuri bagera ku 1,350 bo mu Karere ka Kamonyi barisubijwemo; muri bo hari 450 basubiye mu yisumbuye na 900 mu mashuri abanza.

Ni imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere nyuma y’ingamba zafashwe mu gusubiza abana mu mashuri aho abagera ku 2941 bari barataye amashuri abanza naho abasaga 1601 ari abo mu yisumbuye.

Bamwe mu babyeyi bo muri aka karere bavuga ko impamvu abana babo cyangwa ab’abaturanyi bava mu ishuri, baba bagiye gushaka ubuzima aho abenshi bajya mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gucuruza ibisheke.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yavuze ko ingamba zafashwe mu guhangana n’ikibazo cy’abana bava mu ishuri arizo zafashije gusubiza mu mashuri abari barayavuyemo.

Yavuze ko bamaze kubona ko iki kibazo gihangayikishije ku rwego rwo hejuru, bahisemo gukora ubukangurambaga bukomatanyije aho kugiharira Gitifu w’Akagari, Abarezi n’ababyeyi gusa.

Ubu bukangurambaga bwakozwe n’abana bagenzi b’abataye amashuri, abafite ibigo biha akazi abana bataye ishuri, abayobozi mu nzego za leta, imiryango itari iya leta n’ababyeyi by’umwihariko.

Ati “Ubwo bukangurambaga twabutangiye mu mwaka washize ariko bwatanze umusaruro, kuko nko mu mashuri abanza abana bagera kuri 900 basubijwe mu ishuri mu ntangiro za 2019.”

Imikwabu idasanzwe mu masoko

Akarere ka Kamonyi gafite amasoko menshi ndetse iyo urebye ingengabihe usanga nibura kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu hari Umurenge uba ufite isoko ryaremye kandi ryitabirwa n’abaturutse imihanda yose.

Meya Kayitesi yakomeje avuga ko mu masoko n’ahakorerwa imirimo iha akazi abana, ku bufatanye n’inzego z’umutekano hakorwa umukwabu buri gihe mu rwego rwo gukumira abashobora kubuza abana kujya ku ishuri babajyanye aho hantu.

Ati “Imikwabo mu masoko irakorwa ku minsi y’amasoko, kuko dufite amasoko arema iminsi yose y’Icyumweru, ukurikije iminsi y’amasoko wabonaga umwana ashobora guta ishuri kuko yamujyanye niyo mpamvu twongereye imbaraga mu gukora ubugenzuzi ku masoko twabona umubyeyi yajyanye umwana mu isoko tukamuhana kandi n’abana tukabicaza tukabaganiriza, tukabibutsa uburenganzira bwabo.”

Ikindi kibazo ariko kigaragazwa n’ababyeyi nk’impamvu ituma bamwe bata amashuri by’umwihariko abiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ni ubushobozi buke aho usanga babura ayo kwishyura ifunguro rya saa sita.

Meya Kayitesi ati “Ntabwo twihambiriye ku mafaranga, hari n’ushobora kuba adafite amafaranga ariko hari ikindi afite, binyuze mu bahagarariye inama z’ababyeyi, twanzuye ko umwana ufite umubyeyi utinjiza amafaranga ariko afite imbaraga zo gukora, ashobora kugira icyo akorera ikigo nko gukorera uturima tw’ishuri ariko umwana we akabona ifunguro. Ikindi ni ukubwira ubuyobozi bw’ibigo ko ntawe ukwiye kwirukana umunyeshuri ku mpamvu z’amafaranga.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko hamwe n’izi ngamba zafashwe umubare w’abana bata amashuri uzaba wagabanutse mu mwaka w’amashuri utaha.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yavuze ko hakajijwe ingamba zo guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza