Kamonyi: Abanyeshuri 49 bajyanywe mu bitaro igitaraganya bavuze ko bari birwaje

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 14 Kamena 2018 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 49 bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Emmanuel Bugoba baherutse kujyanwa mu bitaro igitaraganya bataka mu nda, babwiye ubuyobozi ko bari birwaje.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 8 Kamena 2018, abo banyeshuri bo mu Karere ka Kamonyi, bajyanwe mu bitaro nyuma yo gufata ifunguro rya saa sita rigizwe n’akawunga n’ibishyimbo.

Bakimara gufungura, batangiye gutaka mu nda bamwe bakavuga ko barimo no gucibwamo.

Nyuma yo kurara mu bitaro, abaganga bakurikiranaga bemeje ko abo bana bose bameze neza, nta kibazo bafite.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo basurwaga n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, bamwemereye ko bari birwaje.

Imbere y’abayobozi b’inzego zitandukanye, aba bana basobanuye uko batangiye gutaka mu nda babonye umwe muri bo usanzwe urwara igifu atatse.

Uwo munyeshuri yagize ati “Naravuze ngo ndumva mu nda hari kundya kandi ko nabitewe n’ibiryo nariye.”

Undi munyeshuri nawe ati “Nanjye nahise mubwira ko numva mu nda hari kundya kandi ari ibiryo byabiteye.”

Byakomeje bityo bityo kugeza ubwo abana basaga 49 batakiye rimwe ko barwaye mu nda, bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yatangaje ko ikibazo cy’abo bana babeshye kiri gukurikiranwa ngo hamenyekane niba hatarimo umugambi wo kurwanya gahunda yo kugaburira abana ku ishuri saa sita.

Yagize ati “Abana byagaragaye ko aribo babiteje abandi ubuyobozi buri kubakurikirana kugira ngo bunamenye niba nta kindi kibyihishe inyuma; kuko niba hari abantu batuye hano mu rusisiro bacuruzaga utuntu bagurishaga ku bana nabo ubwabo bashobora kuba impamvu yo gukoresha abana bamwe kugira ngo bagaragaze ko iyo gahunda ishobora kubateza ibibazo.”

Ubwo abana bajyanwaga kwa muganga ubuyobozi bw’ishuri bwatangazaga ko butazi impamvu y’uko gutaka.

Indi nkuru wasoma : Kamonyi: Abana 49 bajyanwe mu bitaro igitaraganya bazize ifunguro rya saa sita


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza