Kamonyi: Polisi yataye muri yombi abasore babiri bacyekwaho kwiyicira umubyeyi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 10:40
Yasuwe :
1 0

Polisi yo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, yataye muri yombi abasore babiri bavukana, bakekwaho kwica Se witwa Nemeye Vedaste w’imyaka 68 y’amavuko.

Mu gitondo cyo ku wa 13 Werurwe 2018, nibwo inkuru y’urupfu rwa Nemeye washakanye na Kampire Jeanne d’ Aric, ariko batari bakibana, yamenyekanye itangajwe n’abakozi bari basanzwe bamuhingira, bagiye gutora amasuka bagasanga umurambo we mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ati “Ni abana be babiri bakekwa bafashwe. Ntabwo babanaga, babaga mu kazu gategeranye n’iyo yabagamo; n’umugore ntibabanaga bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu.”

Yongeye ati “ Bamwiciye mu kazu yabagamo bamujyana mu nzu nini, abakozi bari baje kumuhingira ni bo babonye umurambo we ariko bigaragara ko yakubiswe ikintu mu mutwe kandi ku mugoroba yari ari kumwe n’abandi, ataha ari muzima. Abo bahungu be bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira, iperereza riri gukorwa, hagenzurwa ibimenyetso bivugwa ko hari abababonye mu rugo rw’uwo musaza.”

CIP Kayigi yakomeje agira inama abaturage ko atari byiza kwihanira mu gihe bagiranye amakimbirane, anabasaba kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyo ari cyo cyose cyateza impanuka ziganisha ku rupfu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza