Kanimba, Mugabo, Mukantabana na Tugireyezu babuze imyanya muri Guverinoma nshya

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Kanama 2017 saa 01:20
Yasuwe :
1 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo amazina mashya, abasanzwe mu icyuye igihe barimo Kanimba François, Stella Ford Mugabo na Tugireyezu Venantie babura imyanya.

Muri Guverinoma nshya yashyizweho kuri uyu wa 30 Kanama 2017, nta mwanya Perezida Kagame yageneye uwari Minisitiri Ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yamusimbuje uwitwa Kayisire Marie Solange; Kanimba François wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nawe yakuweho, iyi minisiteri irahinduka, hasigara Minisiteri y’Ubucuruzi n‘Inganda yahawe Munyeshyaka Vincent, iby’Afurika y’Iburasirazuba bishyirwa kurri Mushikiwabo Louise washinzwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

Uwari Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu yasimbujwe Uwizeye Judith wari ushinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo muri guverinoma icyuye igihe.

Undi ni Mukantabana Seraphine wari Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza wagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, uyu mwanya nta wari uwuriho nyuma y’aho Sayinzoga Jean yitabye Imana muri Mata 2017.

Mu muhango wo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard, Perezida Kagame yahise atangaza ko hari amazina mashya aza muri guverinoma nshya ariko avuga ko uwari Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi azashingwa indi mirimo, ni nako byagenze yahise aba Umuvunyi Mukuru.

Uretse aba baminisitiri bane hari n’abari abanyamabanga ba leta nabo batagiriwe icyizere muri izi ntangiriro za manda ya gatatu ya Perezida Kagame, yatorewe n’abaturage kuwa 4 Kanama 2017 nyuma y’aho bamusabye ko akomeza kubayobora binyuze muri referendum y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika ryamubuzaga kurenza manda ebyiri.

Kanimba yari muri Guverinoma kuva mu 2011, Stella Ford yagiyemo mu 2013 naho Tugireyezu Venantia yagiyemo mu 2011.

Uwari Minisitiri Ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo
Kanimba François wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
Uwari Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu

Indi nkuru wasoma : Urutonde rw’abagize Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba leta 11

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza