Kanyankole wahoze ayobora BRD yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Kamena 2019 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka itandatu Kanyankole Alex wahoze ari Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwakira ruswa cyangwa indonke hagamijwe gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Umucamanza wari uyoboye isomwa ry’uru rubanza yabanje kuvuga isesengura ry’ingingo zatanzwe n’Ubushinjacyaha, ubuhamya bwatanzwe mu iburanisha ndetse n’uburyo Kanyankole n’abamwunganira bagiye biregura.

Yavuze ko urukiko rushingiye ku mategeko ateganya ibihano kuri ibi byaha, rwemeje ko Kanyankole Alex ahamwa n’icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko ndetse n’icyaha cyo gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha.

Rwemeje ko Kalema Juvenal adahamwa n’icyaha cyo kwakira indonke cyangwa impano hagamijwe gukora ibinyuranyije n’amategeko ndetse no gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha.

Umucamanza yakomeje avuga ko Urukiko ruhanishije Kanyankole igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 22Frw

Kanyankole yahawe igihe kingana n’ukwezi cyo kuba yajuririra igihano yahawe.

Kanyankole yari Umuyobozi wa BRD hagati ya Nyakanga 2013 kugeza mu Ukuboza 2017, yatawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2018.

Ubushinjacyaha bwamushinjaga ibyaha by’itonesha rishingiye ku nguzanyo yahawe Trust Industries Ltd ya 3 433 200 $ mu 2017.

Bwari bumukurikiranyeho kandi gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014, ubwo uwitwa Gahima Abdou uhagarariye ishuri rya Good Harvest and Primary school yasabaga kwegurirwa inguzanyo yari isanzwe kuri Parmalac y’uwitwa Omar Nzamwita ingana na 591 351 688 Frw.

Kanyankole kandi ngo yemereye inguzanyo ya miliyoni umunani z’amadolari sosiyete Top Service Ltd yatangaga amafumbire bitabanje kwemezwa n’inama y’ubutegetsi.

Kanyankole yaburanye ahakana ibyaha byose avuga ko nta bimenyetso ubushinjacyaba bugaragaza ahubwo ko ibyo aregwa bishingiye ku matiku kuko ibyo yakoraga byari mu nshingano zo guteza imbere BRD.

We n’abamwunganira kandi bavuze ko nta bimenyetso ubushinjacyaha bwagaragaje byemeza ko habayeho itonesha mu gutanga inguzanyo.

Mu gusoma umwanzuro w’Urukiko, Kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2019, umucamanza yavuze ko kuri miliyari eshatu yahawe Trust Industries, ayishyujwe angana na miliyoni 600 Frw, bivuze ko BRD itarishyurwa asaga miliyari 2.8 Frw.

Yakomeje avuga ko Ubuyobozi bwa BRD kandi bwavuze ko Trust Industries ifite undi mwenda w’igihe kirekire nawo utarishyurwa.

Umucamanza yasobanuye kandi ko urukiko rusanga icyaha cyo kwakira impano gishobora gukorwa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye bityo kuba Kanyankole yarirengagije ibishingirwaho ngo hatangwe inguzanyo bishoboka ko yakiriye impano kandi nawe atabashije kubinyomoza mu rukiko.

Umucamanza yavuze ko hari ibindi bimenyetso birimo Hard disk yasanganywe Kanyankole kandi nawe yemera ko ari igikoresho yahawe na Gahima wari umukiliya wa Banki.

Yanavuze ko ku wa 18 Kamena 2016, uwari uhagarariye Top Services yandikiye BRD asaba inguzanyo, nyuma ariko aza gusubizwa ko atujuje ibisabwa.

Kugira ngo Top Services ihabwe ifumbire byasabaga ko izana urwandiko rwa banki iyemerera ko izayiha inguzanyo, Kanyankole ngo yaje kwandika ya baruwa ihamiriza abo bari gutanga ifumbire ababwira ko banki izaha inguzanyo Top Services.

Urukiko rusanga kuba Kanyankole yarabikoreye Top Services kandi itujuje ibisabwa, bifatwa nko gusumbanya abagana banki ubwabyo bikaba ari itonesha.

Kanyankole yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 25 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza