Karongi: Umwarimu yafatanywe ibendera ry’igihugu na kanyanga iwe mu rugo

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye wo mu Karere ka Karongi,yafatanywe ibendera ry’igihugu iwe mu rugo, ijerekani irimo amacupa 15 ya Kanyanga n’ibinini bivugwa ko yacuruzaga mu buryo bwa magendu.

Uwo mwarimu wari ucumbitse mu Murenge wa Gitesi ariko akigisha mu Murenge wa Mutuntu, yafashwe mu mukwabu wabaye ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza, ubwo ubuyobozi bw’Umurenge, ingabo na Polisi bashakishaga impamvu ituma mu gasanteri ka Gasenyi hakomeje kugaraga ibyaha by’urugomo no gukomeretsa.

Aganira na IGIHE ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Habimana Protogène yavuze ko uwo mwarimu wibanaga yabanje kwanga gukingura, ubwo bari bagiye kumusaka bikagaragaza ko hari icyo yikeka.

Ati “ Yabanje kwanga gukingura , nyuma aza kubyemera kandi nyine urumva ko yikekagaho ibyaha kuko twamusanganye ibendera ry’igihugu, ijerekani irimo amacupa15 ya kanyanga ndetse n’ibinini bitandukanye bigaragaza ko yacuruzaga magendu.”

Yavuze ko muri uwo mukwabu bafashe n’abandi basore babiri bari bafite urumogi.
Habimana avuga ko abaturage basabwe kujya batanga amakuru ku gihe no kwirinda ibiyobyabwenge.

Yabavuze ko basanze ibyo byaha by’urugomo biterwa n’ubusinzi hamwe n’ibiyobyabwenge bakangurira abaturage kubyirinda ndetse babwira ko muri iyi minsi mikuru bagomba kwirinda kugorobereza mu tubari.

Abandi bafashwe muri uwo mukwabu badakekwaho ibyaha bikomeye bararekuwe mu gihe uyu mwarimu n’abafatanywe urumogi bashyikirijwe polisi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza