Kayonza: Abakozi ba Babyl bunamiye abazize jenoside yakorewe Abatutsi, banaremera abayirokotse batishoboye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Kamena 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Ikigo Babyl kimenyerewe mu gufasha abantu kwisuzumisha indwara hifashishijwe telefoni, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Mukarange mu Karere ka Kayonza, baremera n’imiryango y’abayirokotse batishoboye.

Kuri uyu wa 7 Kamena 2019 nibwo bunamiye imibiri y’abatutsi isaga 8700 ishyinguye mu rwibutso rwa Mukarange, bakurikizaho kuremera abayirokotse batishoboye bo mu Mirenge ya Mukarange na Mwili.

Imiryango 34 igizwe n’abaturage 128 yatangiwe ubwisungane mu kwivuza bw’asaga ibihumbi 384Frw, ibiri igenerwa ibihumbi 500Frw byo gusanirwa inzu zishaje, itatu ihabwa ihene ebyiri ebyiri n’ibitenge.

Imwe yahawe n’ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo, amata n’ibikoresho by’isuku birimo amasabune byose bifite agaciro k’asaga ibihumbi 300Frw.

Umwe mu barokotse Jenoside wo mu Murenge wa Mwili, Mukabaramba Théonile, wagenewe amafaranga yo gusanirwa inzu, ahabwa ihene n’ibiribwa yagize ati “Imana ibahe umugisha kandi mujye muguma kudutekerezaho ibi mudukoreye nk’abarokotse Jenoside hari aho bidukura n’aho bitugeza.”

Mugenzi we wo mu Murenge wa Mukarange wahawe ubwisungane mu Kwivuza, Mukankuranga Jeanne, yavuze ko bizamufasha kwivuza uburwayi bw’uruhu amaranye umwaka.

Ati “Ni ukuri barakoze kuko nkanjye maranye umwaka uburwayi bw’uruhu, kubwivuza bikangora cyane ariko kuba bantangiye ubwisungane bizanyorohera kwivuza.”

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri Babyl, Dr. Singa Patrick, yavuze ko gufasha abarokotse Jenoside ari kimwe mu bikorwa bakora mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abayizize.

Yavuze ko mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, Babyl yiyemeje gutangira ubwisungane mu Kwivuza abantu 346 bo mu Turere dutatu, barimo 128 bo muri Kayonza.

Ati “Kuri twe ni ishema kumenya amateka yacu ariko ni n’agahinda kuba hano [Ku Rwibutso rwa Mukarange] haruhukiye abavandimwe bacu. Kwibuka ni byiza kandi ni nayo mpamvu uyu munsi nk’abakozi ba Babyl turi hano kandi tuzakomeza kwibuka.”

Dr. Singa yavuze ko Babyl nk’ikigo gitanga serivisi z’ubuvuzi, kidahugira kuvura imitima gusa ahubwo kigira n’uruhare rwo komora ibikomere biri ku mitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Munyansanga Philbert, yashimiye Babyl ku kuba yahisemo kwifatanye nabo mu gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kuremera abayirokotse.

Kugira ngo umuntu ahabwe serivisi za Babyl kuri telefone, bisaba ko yinjira muri porogaramu yayo kuri telefoni cyangwa akohereza *811# mu gihe akoresha telefoni itari ‘Smartphone’, akiyandikisha, hanyuma akavugana n’abaganga ba Babyl.

Abakozi ba Babyl bari kumwe n'abarokotse Jenoside bo muri Kayonza
Abakozi ba Babyl basuhuza umwe mu barokotse Jenoside b'i Kayonza
Abakozi ba Babyl bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside
Abarokotse Jenoside bahawe amatungo magufi
Bahawe n'ibikoresho by'isuku
Bahawe n'ibitenge
Bari mu rugo rw'umwe mu bemerewe gusanirwa inzu
Bimwe mu biribwa n'ibikoresho by'isuku byahawe abarokotse Jenoside batishoboye
Dr Singa asuhuzanya na Mukabaramba waremewe
Dr Singa yababwiye ko Babyl izakomeza kubaba hafi
Imwe mu miryango y'abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mukarange
Mukabaramba waremewe byamurenze afatwa n'ikiniga ararira
Mukankuranga yavuze ko mituweli yahawe izamufasha kwivuza umugongo
Umukozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Munyansanga Philbert, yashimiye Babyl ku gikorwa yakoze
Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri Babyl, Dr. Singa Patrick, yavuze ko gufasha abarokotse Jenoside ari kimwe mu bikorwa bakora mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abayizize
Urwibutso rwa Mukarange rushyinguwemo imibiri isaga 8700
Amwe mu matungo yahawe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza