Kwamamaza

Abayobozi bane mu Bitaro bya Gahini batawe muri yombi

Yanditswe kuya 8-11-2016 saa 11:17' na Uwishyaka Jean Louis


Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza, na bagenzi be batatu batawe muri yombi na polisi ikorera muri ako karere ibakurikiranyeho inyerezwa ry’umutungo w’igihugu no gukoresha impapuro mpimbano.

Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko aba bayobozi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2016, barimo umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr Muvunyi Alphonse, ushinzwe igenzura wafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ashaka gutoroka, umucungamari w’ibitaro (Comptable) n’uwari ushinzwe kugemurira ibi bitaro ibintu bitandukanye.

Aba bose ngo bakurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 300, nkuko byagaragajwe n’igenzura riherutse gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Amakuru y’ifatwa ry’aba bayobozi yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’u Burasirazuba, IP Emmanuel Kayigi wavuze ko aba bakozi bose batawe muri yombi, kuri uyu wa Mbere, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange muri ako karere.

Ati "Ni byo, hari abayobozi bane bo mu bitaro bya Gahini barimo umuyobozi w’ibitaro, ushinzwe igenzura, umucungamutungo n’ushinzwe kugemurira ibitaro. Abo bose kuva ejo (ku wa mbere) ku mugoroba bafunzwe bazira kunyereza umutungo w’igihugu n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano."

IP Kayigi avuga ko ibyo byaha babikoze bahimba amazina y’ababaga bitabiriye inama cyangwa amahugurwa, bagasinya imbere y’amazina y’abantu batari bo kugira ngo babashe kunyereza amafaranga bagombaga guhabwa.

Avuga kandi ko bagiye bongera iminsi izo nama n’amahugurwa byamaraga, aho nk’inama yagombaga kumara umunsi umwe bayongeraga ikaba nk’iminsi itandatu kugira ngo inyungu zirimo n’amafaranga ya misiyo ziyongere ku bayitabiriye.

IP Kayigi avuga ko n’ubwo iperereza ry’ibanze ryabanje guta muri yombi aba bantu bane, ngo hashobora kuba hakwiyongeramo abandi bitewe n’uko iperereza rigikomeje. Gusa ngo abafashwe bo bagiye gukorerwa dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha batangire gukurikiranwa n’ubutabera.

Icyaha cyo kunyereza umutungo aba bose bakurikiranyweho, gihanwa hisunzwe ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku icumi (10) n’ihazabu yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyanyerejwe.

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihuimbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu, nkuko biteganywa mu ngingo za 609 kugeza ku 614.

Aba bayobozi baje biyongera ku bandi bo mu bindi bitaro hirya no hino mu gihugu, bagiye batabwa muri yombi mu bihe binyuranye, bakekwaho kunyereza umutungo w’igihugu.

Abayobozi bane b'ibi bitaro ngo bakurikiranyweho kunyereza umutungo w'ibitaro

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 9 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved