Kayonza: Equity Bank yaremeye imiryango y’abarokotse Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Mata 2018 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi ya Equity Bank yaremeye imiryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, iyoroza inka za kijyambere 15 mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere no kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mata 2018, nibwo abayobozi n’abakozi ba Equity Bank imaze imyaka itandatu ikorera mu Rwanda baremeye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yo kuremera iyi miryango, basuye Urwibutso rwa Mukarange, aho bunamiye bakanashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abagera ku 8707.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko kwibuka ari iby’agaciro kuko utibuka atamenya aho yerekeza.

Yagize ati “Kwibuka kuri twe bivuze ikintu kinini cyane kubera ko utibuka atamenya aho ajya. Ikindi kwibuka ni umwanya wo kuzirikana amateka yacu n’ayaranze igihugu no kwibuka abacu kugira ngo tubikuremo amasomo n’imbaraga ziruta ibyo tumaze gukora kugeza ubu.”

Inka 15 zorojwe abarokotse Jenoside zifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Hannington yavuze ko Equity Bank izakomeza gukora ibi bikorwa by’ubumuntu byo gufasha abatishoboye, anashishikariza abahawe inka kuzazifata neza kugira ngo bazoroze n’abandi.

Umwe mu borojwe inka, Nshimyumukiza Emmanuel, yavuze ko yishimiye guhabwa inka kuko izamufasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Nabyakiriye neza guhabwa inka kuko igiye kumfasha mu iterambere no mu mibereho ya buri munsi kuko urugo rudafite inka ntacyo rwakwigezaho. Mboneyeho gushima leta y’ubumwe kandi nizeza ko iyi nka mpawe ntazayipfusha ubusa cyane cyane ko iyo nashakaga amata cyangwa ifumbire byansabaga kubigura.”

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, atanga inka kuri umwe mu baturage borojwe

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yashimiye Equity Bank, anayizeza ko nk’ubuyobozi bazakurikirana abahawe izi nka.

Yagize ati “Turabashima cyane kuri iyi inkunga ikomeye muteye abaturage bacu bacitse ku icumu. Nk’Akarere muri rusange biri mu buryo bwo gushyigikira gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ariko turasaba n’abahawe inka kuzifata neza kugira ngo zizatange umusaruro uko bigomba kandi nk’ubuyobozi natwe tuzashyiraho akacu kugira ngo zizabagirira akamaro.”

Nyuma y’uyu muhango wo kuremera abatishoboye bo mu Karere ka Kayonza, ku mugoroba abakozi n’abayobozi ba Equity Bank bahuriye mu ijoro ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cyayo giherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Equity Bank ikomoka muri Kenya, ikorera mu bihugu birindwi byo mu karere aho ifite abakiliya bakabakaba miliyoni 20. Mu Rwanda yatangiye kuhakorera muri Gashyantare 2012. Icyo gihe yari banki ya 14 ariko ubu iri ku mwanya wa gatanu mu zihagaze neza, ikaba muri eshatu za mbere zitanga inguzanyo ku mishinga mito mu Rwanda.

Kugeza ubu ifite amashami 12 mu Rwanda n’abakozi bayihagarariye (agents) bagera ku bihumbi 2502 mu gihugu hose bayifasha kugeza ku baturage serivisi nziza.

Iyi Banki isanzwe itera inkunga imiryango y’abacitse ku icumu mu bikorwa bitandukanye biyifasha kuva mu bukene no kwiteza imbere. Umwaka ushize, abagize Inama y’Ubutegetsi ya Equity Bank, bahaye imiryango 20 y’Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Karere ka Gisagara inka za kijyambere zifite agaciro ka miliyoni esheshatu n’ibihumbi 400 Frw.

Abayobozi n’abakozi ba Equity Bank basuye Urwibutso rwa Mukarange
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara (hagati) n' Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude (iburyo) bunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Bunamiye ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abagera ku 8707
Abayobozi ba Equity Bank bashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Imiryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza yorojwe inka za kijyambere
Umukecuru wahawe inka yari afite akanyamuneza
Equity Bank isanzwe itera inkunga imishinga igamije gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko kwibuka ari iby’agaciro kuko utibuka atamenya aho yerekeza
Nshimyumukiza Emmanuel yavuze ko yishimiye guhabwa inka kuko izamufasha kwiteza imbere
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yashimiye Equity Bank, anayizeza ko nk’ubuyobozi bazakurikirana abahawe izi nka
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Muhongerwa Patricia, acana urumuri rw'icyizere mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw'abasaga miliyoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza