Kayonza: Gahunda ‘Isano dufitanye iwacu’ igiye guhesha inzu abagera kuri 700

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Iterambere ry’abaturage mu bice bitandukanye rirakataje. Nko mu Karere ka Kayonza, gahunda yiswe ’Isano dufitanye iwacu’ igiye gufasha abagera kuri 700 kuba mu nzu zimeze neza.

Kuri ubu, abaturage 391 batagiraga inzu kubera ubushobozi buke bagiye kubakirwa naho abarenga 300 basanirwe izo bari batuyemo zifite inenge.

Abaturage batoranya bagenzi babo batishoboye bakajya babubakira biciye mu muganda, akarere kakabafasha kubona amabati n’inzugi n’ibindi nkenerwa.

‘Isano dufitanye iwacu’ ni gahunda yitezweho kubakira abaturage benshi bagorwaga no kubona icumbi ndetse izanafasha n’abandi benshi batishoboye kuvugururirwa inzu babamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko kuva batangira iyi gahunda bamaze kubaka inzu 210 harimo 100 zubatswe muri uyu mwaka.

Yakomeje agira ati “ Ubu inyinshi twamaze kuzubaka n’abaturage bazigiyemo, twazubatse kugira ngo turebe uko duhangana n’ikibazo cy’abaturage badafite amacumbi, twari twarabaruye 391 ariko ubu tumaze kubaka 210 gusa turacyakomeje.”

"Abaturage nibo bihitiramo ukwiye kubakirwa ubundi tugafatanya nabo tukamuha umuganda mpaka inzu yuzuye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bafite gahunda yo kubaka no kuvugurura inzu zirenga 300 aho bizabatwara arenga miliyoni 225 Frw

Umwe mu bamaze kubakirwa witwa Harerimana Edouard utuye mu Murenge wa Rwinkwavu, yabwiye IGIHE ko afite ibyishimo nyuma yo gukurwa mu nzu nto y’amati atandatu agashyirwa mu nini.

Ati “Ubuzima narimbayeho bwari bubi cyane kuko nabanaga na barumuna banjye mu nzu nto y’amabati atandatu, turashima Imana ko leta itwibutse ikaba iduhaye inzu nziza yo kubamo kuko ubusanzwe iyo twabagamo yari nto cyane. Imvura yagwaga tukagira ngo iri butugwire ariko ubu batwubakiye inini y’ibyumba bine na saloon ndizeza ubuyobozi ko tuzayifata neza.”

Umwe mu baturage yamaze gushyikirizwa inzu yubakiwe muri iyi gahunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza