Kayonza: Impyisi ziraye mu ihene z’umuturage zica hafi 20

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kamena 2018 saa 07:30
Yasuwe :
2 2

Impyisi bikekwa ko zasigaye inyuma y’uruzitiro rugabanya Pariki y’Akagera n’abaturage mu Murenge wa Mwili zishe ihene 17 z’umuturage, izindi 12 ziburirwa irengero.

Ku mugoroba wo ku wa Kane nibwo impyisi zateye ihene za Nteziryayo Célèstin wo mu Murenge wa Mwili, Akagali ka Kageyo, Umudugudu wa Gisunzu.

Uyu muturage yabwiye IGIHE ko bagerageje kwirukana izo mpyisi ariko bikanga.

Ygaize ati “Zateye ku mugoroba rwose, ihene ziraturumbuka impyisi zizirukaho zigenda zizica umugenda abashumba barahurura. Ubu zimwe turi kugenda tuzitoragura ari imitumbi.”

Nteziryaryo yavuze ko bidasanzwe kubona inyamaswa zo muri pariki zibarira amatungo angana atyo.

Ati “Uyu munsi nibwo bikabije. Ubundi zatwiciraga inka, ihene rimwe zikanayitwara ntituyibone ariko uyu munsi nibwo bwa mbere zishe ihene zirenga 20 ingunga imwe.”

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, Nteziryayo yavuze ko yari amaze kubona ihene 17 ze zapfuye n’izindi eshatu zakomeretse bikabije ku buryo bigoye ko zabaho.

Yavuze ko hari izindi hene 12 baburiye irengero batazi niba zapfuye cyangwa zahunze.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega Social Grant Fund cyishyura abangirijwe n’inyamaswa zaturutse muri Pariki.

Icyakora Nteziryayo afite impungenge ko ihene atabonye atazazishyurwa kuko bisabwa kwerekana ibisigazwa by’itungo ryishwe kugira ngo ryishyurwe.

Ati “Nk’ubu nk’izi ntabonye ntabwo nshobora kuzirihwa kuko iyo zifasha ihene zikayitwara ntabwo ushobora kubabwira ngo hari ihene yanjye yabuze uterekanye igisigazwa ngo wishyurwe.”

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yavuze ko ubusanzwe iyo hari inyamaswa za pariki zageze hanze, abaturage babimenyesha pariki zigasubizwamo, abangirijwe bakishyurwa.

Nteziryayo yavuze ko pariki bayimenyesheje iby’izo mpyisi, izana imitego yo kuzifata ngo zisubizwe muri pariki imbere ariko ngo zamenye amayeri yo kwivana muri iyo mitego ku buryo ubu izasigaye hanze zitagifatwa.

Pariki y’Akagera ifite uruzitiro rw’ibilometero 110 rurimo amashanyarazi rutandukanya pariki n’ikindi gice gikorerwamo imirimo n’abaturage. Urwo ruzitiro nirwo rufasha mu kubuza inyamaswa ziri imbere kujya konera cyangwa kwangiriza abaturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza