Kibeho: Ishuri ryabereyemo amabonekerwa ryubakiwe amacumbi ya miliyari 1.5 Frw (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Kamena 2019 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Umubyeyi Bikira Mariya wabonekeye abanyeshuri bigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyina wa Jambo ry’i Kibeho [GS Mère du Verbe Kibeho], yarusigiye umugisha udasanzwe ku buryo abaryigaho n’abayobozi baryo bahamya ko hari ibitangaza birihoramo.

GS Mère du Verbe izwi mu mateka y’Isi by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika kuko ku itariki 28 Ugushyingo 1981, aribwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa witwa Mumureke Alphonsine waryigagamo.

Nyuma y’umwaka umwe, hari ku wa 12 Mutarama 1982, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, wakurikiwe na Mukangango Marie Claire wabonekewe ku wa 2 Mata 1982.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019, muri iri shuri hatashywe ku mugaragaro amacumbi abiri yatwaye miliyoni $1.7, asaga miliyari 1.5Frw, yubatse mu buryo bugezweho agiye gucumbikira abanyeshuri 360.

Iri shuri rya Kiliziya Gatolika ryashinzwe mu 1968 n’Abenebikira mu izina rya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro. Kuri ubu rifite abanyeshuri 670 n’abarimu basaga 30.

Abaryigamo bari mu cyiciro rusange n’abiga mu mashami ajyanye na siyansi nka MCB (Mathematics, Chemistry and Biology), PCB (Physics, Chemistry and Biology), BCG (Biology, chemistry and Geography).

Ibyumba byatashwe byubatswe binyuze ku Munyarwandakazi Ilibagiza Immaculée wagejeje igitekerezo kuri David Stirling n’umugore we Laurea Stirling cy’uko iri shuri rikeneye inkunga nk’ahantu habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya, abana baho bakigira ahantu heza.

David Stirling n’umugore we, ni Abanyamerika bafite Umuryango Stirling Foundation usanzwe ugaragara mu bikorwa byo gufasha abatishoboye hirya no hino ku Isi.

Stirling yavuze ko we n’umugore we nk’abantu basanzwe bakunda gusenga banakunda umubyeyi Bikira Mariya muri rusange, bacyumva igitekerezo cya Ilibagiza cyo kubaka ishuri ryabereyemo amabonekerwa banzuye kumushyigikira.

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi umugore wanjye ni umwarimu akunda uburezi cyane, ni na we wanteye imbaraga zo kuza gutera inkunga uburezi mu Rwanda kandi bizakomeza.”

Icyiciro cya mbere cyatashywe kigizwe n’inyubako ebyiri zuzuye n’ibikoresho nkenerwa birimo ibitanda, utubati two gushyiramo imyenda, amazi, ubwogero, ubwiherero n’aho gusubiriramo amasomo mu gihe bibaye ngombwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Baguma Rose, wari uhagarariye Minisitiri muri uyu muhango, yashimye abashinzwe umuryango Stirling Foundation umutima bagize wo gufasha iri shuri.

Yavuze kandi ko ireme ry’uburezi rigerwaho ari uko abanyeshuri bigira ahantu heza kandi hari ibikorwa remezo nkenerwa.

Nta kujajaba kwa Nyina wa Jambo

Ubuhamya bw’abiga muri GS Mère du Verbe buratangaje kuko abanyeshuri bahagera bagahinduka cyane yaba mu myitwarire no mu myigire yabo.

Hakizimana Daniel wiga mu Mwaka wa Gatandatu PCB, uherutse no gutsinda amarushanwa y’isomo ry’Ubugenge mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ku ndangagaciro zibaranga.

Yagize ati “Aha twimakaza umuco wo gusenga, tukanagira igihe cy’amasomo mbese ibintu byose biba biri ku murongo. Ikindi kumva nko kwa Nyina wa Jambo ngo umukobwa yatwaye inda byaba ari ikibazo gikomeye, niyo mpamvu badutoza ikinyabupfura.”

“Nageze hano mbona ibintu byo gufasha abana mu masomo, ikindi gituma abanyeshuri biga neza iyo uri umuhanga n’ubwo waba udafite ubushobozi barakurihira.”

Mugenzi we, Isaro Melisa wize imyaka itandatu muri GS Mère du Verbe avuga ko iyo binjiye muri iri shuri batozwa gukoresha neza igihe cyabo kandi bikabafasha no mu mitsindire.

Mu kiganiro na IGIHE, Isaro yagize ati “Hari ibintu bitemewe hano, ahantu hose handitse ko nta kujarajara no kujajaba kwa Nyina wa Jambo. Rero akavuyo, gutakaza igihe ni ibintu dusiga hanze iyo twinjiye hano ubundi bakatwigisha gukurikiza igihe, gukora igihe mu gihe cyacyo, gukoresha impano yawe nyuma y’amasomo.”

Umuyobozi wa G.S Mère du Verbe, Sœur Uwizeramariya Marie Brigitte, yavuze ko ibitangaza byabereye muri iri shuri ari umugisha udasanzwe kandi ugikorwa.

Yagize ati “Sinashidikanya ko ari imigisha yisukiranya kuko kugira ngo dushobore kubona aba baterankunga byaturutse ku mateka y’ishuri. Iyo Bikira Mariya aba ataradusuye, amateka yaryo ataduha ububasha bwo gusurwa n’abaturutse hirya no hino ku Isi ibi ntibiba byagezweho. Bikira Mariya ni we dukesha ibi byose.”

Yavuze ko aya macumbi yubatswe azafasha abanyeshuri kubaho neza no kwita ku masomo yabo.

Yagize ati “Biraduha umukoro kuko uko abantu bagenda bamererwa neza niko barushaho gutera imbere haba mu bwenge n’ubushobozi, urabona mbere bararaga begeranye ntibibahe umutekano ariko ubu baramererwa neza, uko baba heza niko n’ibindi bigenda biza.”

Biteganyijwe ko nyuma yo gutaha icyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka amacumbi, hazahita hatangizwa icya kabiri kizatwara miliyoni $4.

GS Mère du Verbe ni ishuri riherereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Amacumbi ryubakiwe arimo ibitanda 338 mu nyubako y’amagorofa abiri ifite ascenseur na camera zicunga umutekano.

Umuhango wo gufungura iyi nyubako wabanjirijwe n'igitambo cya misa
Abitabiriye igitambo cya misa bahabwa umugisha
Amacumbi yubatswe muri GS Mère du Verbe yatashywe ku mugaragaro
Batemberejwe imbere mu byumba abanyeshuri bazajya bararamo
Imbere muri izi nyubako harimo ubwogero, ubwiherero n'ibindi
Inyubako zubatse mu buryo bugezweho
Musenyeri Hakizimana asabira umugisha abitabiriye uyu muhango
David Stirling n’umugore we Laurea Stirling bashinze Stirling Foundation ari nayo yateye 7inkunga umushinga wo kubaka aya macumbi
Hanatanzwe impano
Ibyishimo byari byabasaze nyuma yo gutaha ku mugaragaro ibyumba byubatswe muri GS Mère du Verbe
Ilibagiza yashimye bikomeye Umuryango wa Stirling wumvise icyifuzo cye cyo gutera inkunga iri shuri
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yashimye umuryango wa David Stirling, wateye inkunga aya macumbi yatashywe kuri GS Mère du Verbe
Isaro Melisa yagaragaje ubumenyi n'uburere bahabwa muri iri shuri bwatumye aryigamo adatekereje guhindura ikigo
Meya Habitegeko yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere uburezi bufite ireme
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Rose Baguma, yavuze ko ireme ry’uburezi rigerwaho iyo hari ibikorwa remezo byorohereza abanyeshuri mu myigire
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, yashimye uburyo David Stirling ashyigikira uburezi bwo mu Rwanda
Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza imiterere y'iyi nyubako yubatswe mu buryo bugezweho

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza