Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR bakoze umuganda ahazubakwa Irerero

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Ugushyingo 2017 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Kicukiro bakoze umuganda banashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa irerero mu Murenge wa Gatenga.

Gahunda ya Leta yo gushyiraho amarerero mu gihugu hose, yitezweho gufasha ababyeyi kuzamura umusaruro w’ibyo bakora no gufasha abana gutangira amashuri abanza bafite ubumenyi bw’ibanze bwatuma bajijukirwa n’ibyo biga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, ni bwo aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu muganda mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Gatenga banashyira ibuye ry’ifatizo banatera ibiti ahazubakwa irerero.

Iri rerero cyangwa se ikigo mbonezamikurire kizajya gikurikirana ababyeyi kuva bagitwita kugeza bamaze kubyara kugira ngo bigishwe uko bakwiye kwita ku bana babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana, yabwiye IGIHE ko ibi babikoze mu rwego rwo kwitegura neza isabukuru y’imyaka 30 umuryango wa FPR umaze ushinzwe.

Yagize ati “Iri rerero rizajya rikurikirana umubyeyi agitwite kugeza abyaye kugira ngo babigishe uko bakwiye kwifata, ikindi kandi umwana uvutse nawe iki kigo mbonezamikurire kizajya kimukurikirana kugira ngo azavemo umuntu ushobora kwigirira akamaro.”

Nyirahabiyambere Shida utuye mu Kagari ka Karambo, yanejejwe no kuba bagiye kubakirwa irerero kuko bigaragaza ko ubuyobozi bubazirikana.

Yagize ati “ Nishimiye cyane kuba bagiye kutwubakira irerero kuko bitugaragariza ko ubuyobozi butuzirikana gusa icyanshimishije cyane ni uko na njye nabigizemo uruhare mu muganda nakoze ntera ibiti aho bazaryubaka.”

Nyuma y’uyu muganda abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bitabiriye iki gikorwa basobanuriwe imvo n’imvano y’uyu muryango.

Amarerero ntabwo yubakwa ngo afashe gusa mu kwigisha abana ubumenyi bwo ku ishuri nko gusoma ahubwo, yanubatswe kugira ngo ajye afasha ababyeyi ngo bahigire akamaro ko kurera umwana neza kumugaburira neza ndetse no kumufasha mu myigire.

Uyu muganda ubaye mu gihe hitegurwa isabukuru y'imyaka 30 FPR imaze ishinzwe
Berekwa igishushanyo mbonera cy'irerero rigiye kubakwa
Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro n'abandi banyamuryango ba FPR batera igiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza