Kicukiro: Abasore babiri bafashwe bagiye kuvunjisha amayero 550 y’amiganano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gashyantare 2018 saa 09:20
Yasuwe :
1 0

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kicukiro yataye muri yombi abasore babiri, uw’imyaka 22 n’uwa 23, nyuma yo kubasangana inoti z’inyiganano z’amayero 550.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko aba basore bafashwe barimo gushaka kuvunjiisha aya mayero y’amahimbano i Gikondo.

Yagize ati “Aba bombi bafashwe ubwo bari barimo gushaka gukwirakwiza aya mafaranga y’amayero, aho bagendaga basaba abantu kubavunjira ngo babahe amafaranga y’u Rwanda hanyuma bo bazivunjishirize. Mu gihe bari bamaze guha uwitwa Ntezimana Emmanuel amayero 550 aho bamusabaga kubavunjira amayero 500 gusa andi akayasigarana nk’inyungu, nyuma yaje kumenya ko amafaranga yahawe ari amahimbano abimenyesha Polisi, nibwo aba basore bahise bafatwa ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kwakira amafaranga badashishoje ngo bamenye niba ayo bahawe atari amiganano, abasaba kandi kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera no gushaka gukira vuba binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko kuko ari ho ababashuka bahera babafatira, bakabambura n’ibyo bari bifitiye.

SSP Hitayezu yanasabye abaturage kujya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano mu gihe hari uwo baketse ko yaba akwirakwiza amafaranga y’amahimbano kuko bisubiza ubukungu bw’igihugu inyuma.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha, abo basore bahanishwa ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko “umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti, akanayakwiza mu bandi, n’ubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza