Kicukiro: Babiri biyitaga abapolisi batawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagabo babiri biyitaga abapolisi bagatega abamotari n’abanyonzi bakabaka amafaranga babakangisha gufata ibinyabiziga byabo.

Aba bagabo bafatiwe mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ku wa 16 Gicurasi 2019. Bombi batuye i Kanombe ariko bakaba bakomoka mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette yavuze ko gufatwa kw’abo bagabo byaturutse ku makuru y’umwe mu bo bafashe bamwatse moto ye ababaza icyo bashinzwe bamubwira ko ari abapolisi abatse ibyangombwa bibaranga barabibura niko guhita yitabaza bagenzi be.

Yagize ati “Bahagaritse uwo mugabo mu masaha y’ijoro baramubwira ngo ni abahe amafaranga cyangwa batware moto ye abasaba kumubwira icyo bashinzwe. Bamubwiye ngo ni abapolisi abaka ibyangombwa bibaranga barabibura ahita ataka bagenzi be barahurura bahita bitabaza Polisi ya Sitasiyo ya Kanombe kuko bari bari mu Kagari ka Karama.”

CIP Umutesi yavuze ko abo bagabo bombi iki gikorwa cyo gufata abamotari bagikoraga mu masaha y’ijoro.

Yagize ati “Bitwikiraga ijoro nko mu masaha ya saba na saa munani bagatega abamotari bari gukora, bakiyita abapolisi bari mu mukwabu wo gufata abadafite ibyangombwa babibura bakababwira ko babandikira amande cyangwa bagatwara moto bityo ko niba badashaka ko bazitwara babaha amafaranga.”

Umwe muri aba bagabo yigeze kuba umusekirite w’abamotari muri Kigali mu myaka irindwi mu gihe mugenzi we yakoze kuri sitasiyo icuruza lisansi.

Umwe muri abo bamotari abo bagabo batse amafaranga witwa Muzindutsi Janvier w’imyaka 33 yavuze ko bazaga bagakusanya abamotari n’abanyonzi abo basanze batujuje ibyangombwa bakababwira ko ibinyabiziga byabo babijyana.

Yagize ati “Umwe yazaga yiyita afande undi akiyita Ofisiye ubwo rero bamwe muri abo bamotari n’abanyonzi bagahitamo kubaha amafaranga kugira ngo badatwara ibinyabiziga byabo.”

CIP Umutesi yaboneyeho gukangurira abatwara ibinyabiziga kuba maso no kwirinda abatekamutwe ndetse bagira uwo babona cyangwa bumvise ubashuka muri ubwo buryo bakihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Yanaburiye abatekamutwe biyitirira icyo batari cyo kubireka kuko Polisi ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano ntaho bazabacikira.

Kuri ubu abo bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Kanombe aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku byaha bacyekweho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza