Kicukiro: Imibiri ibihumbi 83 y’abazize Jenoside iherutse kuboneka irashyingurwa mu cyubahiro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Imibiri ibihumbi 83 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iherutse kuboneka mu Mujyi wa Kigali, irashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruri ku Kicukiro.

Iyi mibiri yabonetse mu byobo byo mu Mirenge irimo uwa Masaka mu Karere ka Kicukiro n’uwa Rusororo mu Karere ka Gasabo n’indi yo mu karere ka Nyarugenge mu Mirenge ya Kinyinya, Mageragere, Kigali n’ahandi.

Ibyobo bisaga 100 byabonetse mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ibindi byobo 42 byabonetse ahitwa mu Gahoromani mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko “Iyo mibiri ishyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa 4 Gicurasi 2019, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.”

Imyinshi muri iyi mibiri ni iy’abiciwe kuri za bariyeri zari mu muhanda Kigali-Rwamagana. Ahitwa i Kabuga hakaba haranyuraga Abatutsi benshi baturutse mu bindi bice bya Kigali bahungaga abicanyi berekeza mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 11 barimo abasaga 3000 biciwe mu yahoze ari ETO Kicukiro ku itariki 11 Mata 1994.

Kuri iyi tariki nibwo ingabo z’Ababiligi zari ziri mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda zatereranye abatutsi bari bazihungiyeho muri Eto Kicukiro hanyuma Interahamwe n’Abasirikare barindaga Perezida Habyarimana birara muri abo batutsi barabica.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni. Kugeza ubu hari ikibazo cy’abagize uruhare muri Jenoside binangiye banze gutanga amakuru y’abo abo bishe babajugunye ngo bashyingurwe mu cyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza