Kicukiro: Inkongi y’umuriro yangije ibifite agaciro ka miliyoni 38 Frw (YAVUGURUWE)

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, inkongi y’umuriro yibasiye ahakorerwa ubucuruzi bw’imyumbati mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro yangiza ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 38 250 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkongi bicyekwa ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi yatangiye mu ma saa moya za mu gitondo kuri uyu wa 7 Gicurasi 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yabwiye IGIHE ko abakozi b’Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi bahagobotse, ariko bagasanga hari ibikoresho byahiye.

Ibyakongotse birimo ibyuma bisya, iminzani, imyumbati y’ibivunde, ifu y’imyumbati n’ibindi bitandukanye byose akaba ari ibya Rutagengwa Canisius w’imyaka 40.

CIP Umutesi yagize ati “Haracyakorwa iperereza ku cyateye iriya nkongi, ariko haracyekwa umuriro w’amashanyarazi.’

Yatanze inama ku baturage ko ‘Bajya birinda kwikorera ‘installation’ z’ibikoresho by’amashanyarazi, ahubwo bakajya biyambaza abakozi b’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) babifitiye ubumenyi n’ubushobozi.”

Yakomeje ati “Turasaba abaturage kujya bashyira imirindankuba ku nzu zabo, bakirinda kandi gusiga ibikoresho bikoresha umuriro w’amashanyarazi bicometse.”

Abaturage bafite ibikorwa bitwara umuriro mwinshi w’amashanyarazi bagirwa inama zo kwibuka gufata ubwishingizi bw’ibikorwa byabo.

Rutagengwa ufite ibicuruzwa byafashwe n’inkongi yari afite ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro.

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 38 Frw muri Kicukiro
Abakozi b’Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi bahagobotse ariko basanga hari ibikoresho byamaze gushya
Ibyakongotse birimo ibyuma bisya, iminzani, imyumbati y’ibivunde, ifu y’imyumbati n’ibindi
Iyi nkongi biracyekwa ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza