Kicukiro: Umugabo afunzwe akekwaho kwica mugenzi we amuteye icyuma

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 Ukwakira 2016 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Twagirayezu Emmanuel wo mu Murenge wa Masaka Akarere ka Kicukiro,yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica mugenzi we witwa Twizeyimana amuteye icyuma hafi y’ijosi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2016, ni bwo uyu Twagirayezu bivugwa ko yari yasinze inzoga z’inkorano, yahuye na Twiziyimana amusanze ahakorerwa amagare ahita amutera icyuma mu ijosi ahita yitaba Imana.

Avuga ku by’uru rupfu, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Sp. Hitayezu Emmanuel yabwiye IGIHE ko Twagirayezu yishe mugenzi we amaze gusinda.

Yagize ati “Amakuru dukesha abaturage avuga ko uyu Twagirayezu yari yasinze kuko ngo yasanze Twizeyimana ahantu bakanika amagare agahita umutera icyuma.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru na ho Twagirayezu ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka kugira ngo iperereza rikomeze.

Ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu abishaka ahanishwa igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza