Kicukiro: Umwana w’imfubyi wiga mu mashuri abanza yatewe inda abyara impanga (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Umwana w’imyaka 14, imfubyi irererwa mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, yabyaye impanga z’abana b’abahungu mu cyumweru gishize, uwamusambanyije yaburiwe irengero.

Uyu mwana wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kuri GS Busanza, arerwa n’umubyeyi wamutoraguye akiri uruhunja rw’amezi atandatu gusa.

Uyu mwana wabyariye mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe yabisohotsemo ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2017.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mwana avuga ko uwamuteye inda ari umuzamu warindaga inzu yubakwaga mu gace batuyemo.

Yagize ati “Nari mvuye ku ishuri anyaka indangamanota yanjye ahita ayirukankana, mukurikiye aho arambwira ngo ko yankunze, nibwo yamfashe ku ngufu noneho ngira isoni zo gutaha, bucyeye ndataha bambaza aho naraye ndabisobanura nyuma banjyanye kuri Polisi baza gusanga ntwite.”

Akomeza avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana be kubera ko atabasha kubona icyo kubaha, dore ko n’umuryango umurera utishoboye.

Yagize ati “Ubu mbayeho nabi kubera ko ntabasha kubona amata yo guhaza aba bana kuko ntafite amashereka ahagije.”

Yakomeje asaba abagiraneza babishoboye kumufasha kugira ngo abashe kubona imyambaro n’amata y’abana ngo babashe gukura.

Mukarutwaza Christine urera uyu mwana kuva agifite amezi atandatu, yabwiye IGIHE ko ahangayikishijwe cyane n’ubuzima bw’izi mpanga, agatabaza abagiraneza kubagoboka.

Yagize ati “Ikibazo mfite ubu ni uko ubushobozi bwo kubona amata y’aba bana ntabwo mfite kubera ko nta kazi ngira, yewe n’umugabo wanjye arashaje cyane kuko na mbere y’uko uyu mwana abyara no kubona ibyo kurya byatugoraga cyane, ku buryo noneho kongeraho n’iby’ababana bindemereye cyane.”

Yakomeje asaba abagiraneza n’abandi bose bafite umutima utabara, gufasha uyu mwana kugira ngo abone uko akuza izo mpanga.

Uyu mubyeyi anasaba inzego z’umutekano gukora uko zishoboye zigashakisha uwamuteye inda kugira ngo akurikiranwe.

Umubyeyi ateruye impanga z'umwana w'imfubyi arera
Basaba abagiraneza kubagoboka bakabona ubushobozi bwo kurera izo mpanga
Bavuye kwa muganga batashye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza