Kigali: Abana basaga ibihumbi 44 bugarijwe n’ibibazo birimo ubuzererezi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Abana bagera ku bihumbi 44 bo mu turere tw’Umujyi wa Kigali barimo abakobwa ibihumbi 21.7, bugarijwe n’ibibazo bitandukanye kurusha abandi birimo kutiga, kubyara imburagihe n’ibindi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2018, mu nama yahuje Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana n’Abayobozi b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali, yari igamije kurebera hamwe ibibazo byugarije abana.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yagaragarije abayobozi b’uturere tw’Umujyi wa Kigali n’ababungirije bashinzwe imibereho myiza, ko aba bana 44,016 bugarijwe n’ibibazo birimo gutabwa n’ababyeyi, gusambanywa, kubyara imburagihe, kudahabwa uburenganzira bwabo n’ibindi.

Akarere ka Gasabo kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bafite ibi bibazo, kuko gafite abagera ku 21.827 barimo abakobwa 10.800; Nyarugenge ikakagwa mu ntege n’abagera ku 11.578 barimo abakobwa 5.750, mu gihe Kicukiro ifite abana 10.611 barimo abakobwa 5.382.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC), Uwera Claudine Kanyamanza, yavuze ko iyi nama ibafasha gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukemura ibibazo abana bahura nabyo.

Yagize ati “Icyo twiteze muri iyi nama ni ugushyiraho uburyo buhoraho kandi burambye bwo gukemura ibibazo n’ubwo gukumira mbere y’uko ibibazo bibaho […] Gukumira nibyo byadufasha kurusha guhora dukemura ibibazo bimaze gukomera.”

Abayobozi b’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, bo bagaragaje ko bugarijwe n’ikibazo cy’abana bato baza mu mujyi baturutse mu zindi ntara bakajya mu gusabiriza no kuba inzererezi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Jean Marie Vianey Ndayisenga, yavuze ko hari n’ikibazo cy’abana bazanwa mu Mujyi wa Kigali n’ababyeyi babo, ugasanga ni nabo babatoza imico mibi aho kubafasha kuzigirira akamaro.

Yagize ati “Mudufashe turebe uko twakemura iki kibazo cy’abana baza bavuye mu zindi ntara rimwe na rimwe usanga baba bazanywe n’ababyeyi babo, kuko hari n’ababigisha gusabiriza ku buryo iki kibazo kimaze gufata indi ntera.”

Muri iyi nama ntihagaragajwe mu buryo burambuye imibare y’abana nyir’izina baba mu mihanda yo mu Mijyi ya Kigali, gusa hemejwe ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gukumira abaza mu mujyi kandi nta miryango bahafite kuko aribo bahinduka inzererezi.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC), Uwera Claudine Kanyamanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza