Kigali: Abantu bane bafatiwe mu cyuho bacuruza inzitiramubu mu buryo butemewe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 Mutarama 2017 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagore batatu n’umugabo umwe bakurikiranyweho gucuruza mu buryo butemewe, inzitiramubu zitangwa muri gahunda yo kurwanya malaria.

Abafashwe barimo abacuruzi babiri, umujyanama w’ubuzima n’uwari umuhuza wabo.

Batawe muri na polisi ifatanije na Minisiteri y’Ubuzima, muri gahunda yo guhiga abacuruza inzitiramubu mu buryo butemewe, kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 8 Mutarama 2017 , bafatanwa izigera kuri 97.

Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa 09 Mutarama 2017; umwe muri bo akaba yazivanaga i Muhanga azizana i Kigali.Bavuga ko babikoze batazi ko ari icyaha ariko bamaze gufatwa ari bwo babisobanukiwe.

Baziguraga amafaranga 400 mu baturage uzigurisha ku mucuruzi agahabwa hagati ya 1000 na 1500, na we akazisubiza hejuru ya 2500 by’amanyarwanda mu gihe Minisante yo ivuga ko imwe iba ifite agaciro kagera ku madolari atatu.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi, Umuyobozi ushinze kurwanya malaria muri RBC, yavuze ko kugira ngo aba bafatwe byaturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.

Ati “Iki gikorwa cyabaye ku makuru twagiye tubona ko inzitiramubu duha abanyarwanda cyane cyane mu turere turimo malaria cyane batazikoresha ahubwo bazigurisha.”

Yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye gukurikiza ubutumwa bahabwa bujyane no kuzikoresha icyo zagenewe kugira ngo bagabanye umurindi malaria ifite.

Spt. Emmanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali yavuze ko abafashwe bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kandi ko ipereza rigikomeje ku bandi bakora ubwo bucuruzi.

Ati “Twamenye amakuru y’uko hari iziri kugurishwa, polisi itangira iperereza hafatwa abantu batandukanye.Nkuko mwababonye bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu kandi iperereza rirakomeje kuko hari amakuru ahari ko hari inzitiramubu ziri kugurishwa kandi zaragenewe abaturage nta kiguzi.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, uwahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu ahanisha igifungo kuva ku myaka 7 kugeza 10 n’ihazabu y’amafaranga yikubye kabiri kugera kuri 5 z’agaciro k’ibyo yanyereje.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi, Umuyobozi ushinze kurwanya malaria muri RBC
Spt. Emmanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza