Kigali: Abanyerondo batwikiye abana muri ruhurura bakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cya burundu Uzabakiriho Vedaste na Twahirwa Antoine, nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica babigambiriye abana batatu, babatwikiye muri ruhurura mu Mujyi wa Kigali mu mwaka ushize.

Inkuru y’itwikwa ry’aba bana yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 28 Mata 2017, mu Mujyi wa Kigali rwagati, imbere y’inyubako izwi nka CHIC muri ruhurura ihari, bitangira kuvugwa ko batwitswe n’abanyerondo.

Ni igikorwa cyahise gikorwaho iperereza ryihuse, hafatwa abagabo babiri bari basanzwe ari abanyerondo, aribo Uzabakiriho na Twahirwa, baregerwa urukiko muri Kamena.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyo cyaha bagikoranye ubugome n’ubushake, kuko mbere yo gutwika abo bana babanje kujomba ibiti muri ruhurura ngo bumve neza ko baryamyemo, nyuma bagasukamo lisansi bagatwika kugeza ubwo babiri bitabye Imana, undi akajyanwa mu bitaro yakomeretse bikomeye.

Nk’uko TV1 yabitangaje, ubwo kuri uyu wa Kane Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomaga umwanzuro w’uru rubanza, rwashingiye ku kuba abaregwa bariyemereye icyaha mu bugenzacyaha, kuko bamaze kugikora bahise bahunga ariko bakaza gutabwa muri yombi.

Mu kuburana mu mizi baburanye bahakana iki cyaha cy’ubwicanyi, bemera ko bajombye ibiti muri ruhurura ariko ngo babikoze bashaka gusohoramo abo bana bari barayemo ngo babavane mu muhanda.

Uzabakiriho yongeyeho ko iyo baba bafite umugambi wo kwica abo bana, bari kwica abagera kuri 38 bari basanzwe barara muri iyo ruhurura.

Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko bari bafite umugambi w’ubwicanyi kuko abo batwitse bitabye Imana, ndetse hanagendewe ku byagaragajwe n’amashusho yafashwe na camera ziri ku nyubako ya CHIC, iri hafi y’aho ibyo byabereye.

Mu gusoma umwanzuro abaregwa bombi bari imbere y’urukiko rubahamya icyaha rushingiye ku byavuye mu iperereza ry’Ubushinjacyaha n’ubuhamya bwatanzwe n’abarimo abana babanaga na ba nyakwigendera.

Rwanashingiye ku bizamini byakozwe n’abasuzumye imirambo ya ba nyakwigendera, maze rubakatira gufungwa burundu ariko rubasonera amagarama y’urubanza kuko baburanye bafunzwe.

Abaregwa ntibahise batangaza ko bajuririye uwo mwanzuro w’urukiko icyakora baracyafite iminsi yo kubikora.

Inkuru wasoma:

- Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa

- Abakekwaho gutwikira muri ruhurura abana b’inzererezi batawe muri yombi

Polisi yabanje gukuraho ibyari bipfundikije ruhurura kugira ngo ibashe gukuramo abo bana
Umuyonga w'ibintu bisa n'ibikarito byahiriye muri ruhurura abo bana barimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza