Kigali: Abaturage bemeje ko icyizere bafitiye Kagame bakigaragarije muri referandumu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange, Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Mu gutangiza ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu muri Kigali, abanyamuryango bayo n’abandi baturage bavuze ko icyizere bamufitiye bakigaragarije muri referandumu ndetse baniteguye kumutora 100%.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2017, nibwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batangije ibikorwa byo kwamamaza Kagame ku rwego rw’uturere.

Muri Kicukiro, uyu muhango wabereye mu Ishuri ry’Imyuga rya IPRC Kigali witabiriwe n’abaturage b’ingeri zose barimo urubyiruko, abasheshe akanguhe, ababyeyi n’abana bakiri bato, aho bose bagaragazaga ibyishimo bidasanzwe.

Uwitwa Semana watanze ubuhamya bw’ibyo yabashije kugeraho abikesha ubuyobozi bwiza yavuze byinshi yagezeho birimo kubaka hotel, ikigo cy’amashuri n’ibindi bikorwa byiza by’iterambere.

Ati” N’abagore yabateje imbere, nta mugabo ugikora wenyine, arafatanya n’umugore iterambere na ryo rikihuta. Icyo na cyo ni kimwe mu byo nshimira Perezida Paul Kagame.”

Semana wakomeje avuga ko kubera ubuyobozi bwiza bwigishije abantu kwihangira imirimo, bukabegereza amabanki, yatangiriye kuri zero ubu akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 200 yashishikarije abaturage kuzatora Perezida Kagame kugira ngo ibyiza byagezweho bisigasirwe kandi hazanwe n’ibindi.

Nyiraneza Asterie uri mu kigero cy’imyaka 60, na we yavuze ko amatora atinze kugera akitorera Kagame akesha kuba yoroye inka kandi atarigeze abigira mu nzozi ze, kandi icyizere amufitiye yakigaragaje atora yego muri referendumu kugira ngo yemererwe kongera kwiyamamaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro akaba n’Umuyobozi w’Umuryango FPR muri aka karere, Dr Nyirahabimana Jeanne nawe yashimangiye ko Perezida Kagame hari byinshi yabagejejeho birimo ibikorwaremezo, amashuri, amavuriro ndetse abaturage benshi bamufitiye icyizere nk’uko babigaragaje.

Ati” Murabizi ko habayeho referendumu, bagaragaje ko umukandida wacu bamwishimiye, ko bifuza ko yakomeza kubayobora. Icyo n’ikintu twumva twebwe kiduha ingufu, kiduha ishema, turamwamamaza dushikamye kuko yatugejeje kuri byinshi kandi bifatika.”

Abatuye Kicukiro kandi bavuga ko uretse ibyakozwe mu karere ka Kicukiro, hari ibikorwa byinshi bashingiraho bavuga ko kumutora ari ugusigasira ibyagezweho no kuzana ibindi byinshi, muri byo hakaba harimo nko guteza imbere ikoranabuhanga byanahesheje Kagame ibihembo mpuzamahanga.

Semana atanga ubuhamya bw'uburyo yageze ku bikorwa by'iterambere birimo ishuri na hoteli abikesha ubuyobozi bwiza

Igikorwa nk’iki cyabaye no mu Karere ka Nyarugenge

Umuhango wo gutangiza igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk’umukandida uzahagarira ishyaka rya FPR Inkotanyi, cyitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi 30 baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge barimo n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Meya w’Akarere ka Nyarugenge Nzaramba Kayisime, yabwiye IGIHE, ko bahisemo gutangiza igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, kuri uyu munsi kugira ngo bamugaragarize ko bamwishimiye banamuri inyuma.

Yagize ati “ Impamvu twahisemo kubitangiza none ku rwego rw’Akarere ni ukugira ngo tugaragarize umukandida wacu ko tumwishimiye kandi tunamuri inyuma kubera ibikorwa byose yatugejejeho muri iyi myaka irindwi.”

Yakomeje asaba abaturage kuzaza gushyigikira umukandida wabo ari benshi tariki 20 Nyakanga, ubwo azaba yiyamamariza muri aka Karere.

Umubyeyi witwa, Mukandahinyuka Godiose wo mu Murenge wa Mageragere we yavuze ko batindijwe n’uko itariki y’amatora nyir’izina igera.

Yagize ati “ Turishimye cyane kuba twatangiye kwamamaza umubyeyi wacu, gusa dutindijwe n’uko itariki y’amatora igera kugira ngo tumutore 100% ngo akomeze atuyobore neza anatugeza ku iterambere rirambye.”

Umuhango wo gutangiza igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame mu Karere ka Nyarugenge waranzwe n’ibyishimo byinshi bitewe n’abahanzi batandukanye basusurukije abari bawitabiriye.

Abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge baranzwe n'ibyishimo bidasanzwe
Kuri Sitade ya Kigali abari bitabiriye iki gikorwa bari bikwije ibirango bya FPR Inkotanyi
Abagore bari bambaye bajyanisha n'amabara y'ibirango bya FPR Inkotanyi
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza