Kigali: Abayobozi b’imisigiti bahawe telefoni, biyemeza guhangana n’abahezanguni

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 28 Ugushyingo 2016 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu Rwanda (RMC), bwahaye abayobozi 70 b’imisigiti(Imam) yo mu Mujyi wa Kigali telefoni zizajya zibafasha gutangira amakuru ku igihe.

Izo telefoni zo mu bwoko bwa FERO, bazishikirijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016, ku bufatanye bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda na Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo.

Izo telefoni kandi zizakoreshwa mu buryo bwa rusange (CUG) aho bazajya bahamagarana hagati yabo banohererezanya ubutumwa bugufi ku buntu, ariko bigasaba ko buri kwezi buri wese azajya yishyura amafaranga ibihumbi bitatu bizajya byishyurwa iyi sosiyete.

Aba bayobozi b’imisigiti bahawe izo telefoni zifite agaciro k’ibihumbi 700 ,nyuma y’uko hari hashize igihe gito havugwa ibikorwa by’buhezanguni muri bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije w’umuryango wa RMC, Sheikh Shimiyimana Saleh, yabwiye IGIHE ko izi telefoni zizabafasha guhangana n’ikibazo cy’ubuhezanguni buganisha ku iterabwoba bwari bumaze igihe gito bugaragara mu bayisilamu bo Rwanda.

Ati “ Zizadufasha guhangana n’ibibazo by’ubuhezanguni buganisha ku iterabwoba kuko ubu amakuru azajya atangirwa ku gihe bitewe n’uko ahanini atatangirwa ku igihe kubera ikibazo cy’itumanaho, cyane ko hari n’igihe bamwe mu ba Imam batubwiraga ko babura uburyo bwo guhana amakuru kubera itumanaho.”

Yakomeje asaba aba bayobozi b’imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali, gukoresha izo telefoni bahawe akazi zigenewe ndetse anashimangira ko iki gikorwa kizakomereza no mu zindi Ntara.

Imam w’Akarere ka Kicukiro, Sheikh Nsengiyumva Sulaiman, nawe yemeza ko izi telefoni zizabafasha guhana amakuru ku igihe bitewe n‘uko hari n’ababuraga amafaranga yo guhamagaza.

Yagize ati “ Bizadufasha cyane guhangana n’iterabwoba kuko hari ba Imam baburaga uburyo bwo guhahana amakuru ku gihe kubera ikibazo cyo kutagira amafaranga muri telefoni cyangwa se bakabura uko bayatanga kubera kwanga gukoresha amafaranga yabo bwite.”

Izi telefoni aba bayobozi b’imisigiti bahawe, imwe ifite agaciro k’ibihumbi 10, ndetse biteganyijwe ko abayobozi b’imisigiti yose yo mu Rwanda uko ari 500 bazazihabwa.

Telefoni bahawe ngo zizabafasha gutangira amakuru ku gihe
Umukozi wa Tigo (iburyo) ashyikiriza Imam wa Gasabo(ibumoso) telefoni ngendanwa
Sheikh Nsengiyumva Sulaiman avuga ko telefoni bahawe zizabafasha guhangana n'ibikorwa by'ubutagondwa byadutse muri Islam mu Rwanda
Sheikh Shimiyimana Saleh asaba abayobozi b'imisigiti bahawe izo telefoni kuzikoresha icyo baziherewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza