Kigali Convention Center irafungurwa ku mugaragaro

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 Nyakanga 2016 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga banyura mu masangano y’imihanda ya Kimihurura, bari bamaze imyaka irindwi bategereje kurangamira ubwiza bw’inyubako idasanzwe mu Rwanda, abenshi bitiranya n’igi riteretse ku butaka.

Inzozi zibaye impamo inyubako ya Kigali Convention Center yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 32, ifatwa nk’ikirango cy’Umujyi wa Kigali, itashywe ku mugaragaro ndetse guhera kuwa 10 Nyakanga iratangira kwakira inama y’Afurika yunze ubumwe (AU Summit).

Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 2009, byari biteganyijwe ko yuzura mu mwaka wa 2012 ariko amikoro atuma idindira none mu 2016 iruzuye ndetse kuri uyu wa 8 Nyakanga 2016 irafungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kwagura ubukerarugendo hibandwa ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga, n’ibikorwa bitandukanye, byiswe MICE mu magambo ahinnye y’Icyongereza (Meetings, Incentives, Conferences and Events).

Ibi byatumye Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abikorera ishyira imbaraga mu kongerwa imishinga y’ibikorwaremezo nk’amahoteli n’ibindi bifasha mu migendekere myiza y’inama.

Kigali Convention Center ifite Hotel y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292, icyumba cy’inama cyakira abantu basaga 2500, ibiro byo gukoreramo n’ibindi.

Inyubako zayo zifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari abarirwa muri miliyari 223 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse Kigali Convention Center, hari n’izindi nyubako nka Hoteli Marriot, Nobilis, Sheraton, Zinc Kigali hotel, Radisson n’izindi zizongera ibyumba 600 ku 4500 byari bisanzwe mu mahoteli yo mu Rwanda.

Kigali Convention Center yafunguwe ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza