Kigali: Hatangwa amafaranga yo gufasha abafite ubumuga akarirwa nzira

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 16 Mata 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Ubugenzuzi bwakozwe n’Umujyi wa Kigali bwatahuwe ko hari amafaranga aba yaragenewe gufasha abafite ubumuga kwikura mu bukene ashirira mu nzira abatabagezeho, andi agahabwa imirenge n’uturere tukayabika.

Nkuranga Jean Pean Pierre uhagarariye abafite ubumuga mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yatangarije IGIHE ko hari amafaranga yo gufasha abafite ubumuga atabageraho kubera ko hari abayakoresha mu nyungu zabo bwite.

Yagize ati “Umujyi wa Kigali ufite imirenge 35, buri murenge ugenerwa miliyoni imwe yo gufasha abafite ubumuga, igenzura twakoze twasanze idakoresha ayo icyo yagenewe, kandi abafite ubumuga baba baratanze imishinga, ahandi ugasanga nta n’amakuru bafite y’uko ayo mafaranga ahari.”

Yakomeje avuga ko hari aho Umujyi wa Kigali ujya usaba ko ayo mafaranga agarurwa kuko ntacyo aba yarakoreshejwe.

Ati “Umwaka ushize twasabye Akarere ka Kicukiro ko kagarura miliyoni 10 Frw kari kahawe kubera ko ntacyo zari zakoreshejwe, mu minsi ishize nabwo twasanze mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo batarayakoresheje kandi hari imishinga 58 abafite ubumuga batanze, abashinzwe imibereho myiza batarigeze bayisuzuma ngo babahe amafaranga ni ibintu bibabaje cyane.”

Ayo mafaranga aba yatanzwe muri gahunda ya ‘Gira ubucuruzi’ ngo abafashe kwiteza imbere.

Inkunga y’abafite ubumuga iranyerezwa

Nkuranga yakomeje avuga ko uretse kuba aya mafaranga atagera kubo yagenewe, hari n’abayobozi bayahindurira inyito kugira bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.

Ati “Twasanze nayo batanze ashirira mu nzira, umuntu bahaye ibihumbi nka 200 Frw ugasanga abonye ibihumbi nka 50 Frw kandi agomba kuyabona yose kuko ni inguzanyo azishyura; ariko ugasanga amafaranga agiye kugera kuri wa muntu atakitwa inguzanyo, barayahinduriye izina bakayita inkunga kugira ngo babone uko bayarya. Ibyo bintu bikorwa na nde, na wa wundi uziko ari inguzanyo uvuga ngo ni inkunga kugira ngo nawe aryeho.”

Yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali umaze gutanga miliyoni 70 Frw agenewe abafite ubumuga muri gahunda ya ‘Gira ubucuruzi, muri Gicurasi hakazatangwa izindi miliyoni 35 Frw.

Mu nama yateguwe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego ku wa 5 Mata 2018, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Niyomugabo Romalis, yavuze ko buri mwaka itanga miliyoni ebyiri kuri buri karere, agamije gutera inkunga imishinga y’abantu bafite ubumuga.

Ati “Aya mafaranga atangwa kugira ngo ateze imbere abafite ubumuga, abayakoresha nabi mubagaragaze bahanwe. Ari amafaranga acishwa muri BDF, ari amafaranga acishwa kuri konti z’uturere muyamenye rwose mutange imishinga bayabahe muyakoreshe mwiteze imbere. »

Amafaranga agenerwa bafite ubumuga ni inguzanyo ihabwa abakoze imishinga igamije kubateza imbere ariko basanzwe bizigamira muri za Sacco, bakayishyura bongeyeho inyungu ya 5% ku mwaka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza