Kigali: Ibihugu 14 byahagurukiye kwiga uburyo bwo gutwara ibikoresho byifashisha imirasire yangiza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi iyo bumvise imirasire yangiza (radiation) batekereza ko akamaro kayo ari ukwangiza cyangwa gusenya gusa, ariko inzobere zigaragaza ko yifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo ubuvuzi, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibindi bifatiye runini ubuzima bw’abaturage.

Kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwakiriye amahugurwa y’iminsi itanu, ahabwa impuguke zo mu bihugu 14 byo muri Afurika bikoresha Icyongereza, yateguwe ku bufatanye bw’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, n’Ikigo Mpuzamahanga mu by’Ingufu Atomike, IAEA.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Nyamvumba Robert, yavuze ko u Rwanda ruzungukiramo byinshi kuko ari no ku nshuro ya mbere rwakiriye amahugurwa nk’ayo.

Zimwe mu ngingo abayitabiriye bazahugurwaho harimo uburyo bwo gutwara no gukoresha ibikoresho byifashisha imirasire yangiza [Nk’ibyifashishwa mu gusuzuma no kuvura indwara, mu buhinzi, mu bwubatsi n’ibindi], amategeko abigenga no kugenzura ubuziranenge bwabyo hagamije kwirinda ingaruka byatera n’ibindi.

Nyamvumba yavuze ko u Rwanda rugiye gutangira kuvurira kanseri ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, hakoreshejwe ibyuma byifitemo imirasire yangiza, ndetse ko rusanzwe runakoresha ibindi bizikoresha mu kwirindira umutekano n’ibindi, bityo bikazafasha mu kugenzura ubuziranenge bwabyo.

Ati “Ibyo bikoresho biba bigomba kugenzurwa ubuziranenge kugira ngo byinjire mu gihugu no kubyambukiranya imipaka y’ibihugu duhana imbibi, hakabaho kumva neza amahame mpuzamahanga y’uko bigomba gukoreshwa no gufatwa neza.”

Nko kuri ubwo buryo bwo kuvurisha kanseri iyo mirasire yangiza buzaba butangiye gukoreshwa mu Rwanda, umuntu wabukeneraga byamusaba kujya kwivuriza mu mahanga bikamusaba amafaranga menshi.

Ati “Hari ibikoresho bizikoresha mu nzego zitandukanye ariko no mu gihe kizaza, uko iterambere ry’igihugu ryihuta ni ukureba uko tubyitegura, abantu benshi babyumva kandi tukazaba dufite n’impuguke mu kubikoresha no kubigenzura bigendanye n’amahame mpuzamahanga.”

Nyamvumba yavuze ko abahugurwa bazafasha mu kumvisha abaturage b’ibihugu baturutsemo akamaro ko gukoresha imirasire yangiza no kugenzura uko ibyuma biyifite bitwarwa n’uko bibikwa.

Ati “Bazarushaho gushishikariza abanyarwanda ko ibi bikoresho biri mu gihugu, bakamenya ko iyo ugiye kwivuza bagakoresha ibyo byuma ntacyo bitwara ku buzima bwawo kuko bikoreshwa n’ababifitiye ubumenyi.”

Yavuze ko inzobere zihagarariye u Rwanda zizabona n’umwanya wo kwigira ku bandi baturutse mu bihugu 14, bikazifasha gusobanurira neza abaturage ko ‘Bije gufasha mu iterambere ry’igihugu’.

Umuyobozi muri RURA ushinzwe ubugenzuzi bw’imirasire yangiza, Tuyisenge Jean de Dieu, yavuze ko ikoranabuhanga ry’imirasire yangiza rikoreshwa mu buzima busanzwe bw’igihugu.

Tuyisenge yavuze ko aya mahugurwa ari inyungu ku gihugu cyimakaje ikoranabuhanga ririmo n’iryifashisha imirasire yangiza.

Ati “Mu mishinga ikurikira [mu buvuzi] biteganyijwe ko hashobora kuzakoreshwa uburyo bwo kohereza akantu gafite imirasire yangiza kakagenda mu mibiri, kagatanga imirasire ishobora gushiririza uburemangingo burwaye.”

Iyo mirasire ngo yifashishwa no mu nganda zimwe zenga ibinyobwa mu gupima ingano y’ibinyabutabire byifashishijwemo, inifashishwa mu kugenzura niba mu bikuta by’inyubako cyangwa umuhanda idashobora kwiyasa.

Tuyisenge yavuze ko urwego nka RURA rufite inshingano zo kugenzura niba ibipimo by’imirasire yangiza bikoreshwa uko bikwiye bijyanye n’icyo ikoreshwamo mu kwirinda ko byatera ingaruka.

Mu buhinzi, imirasire yangiza yigashishwa mu gutunganya imbuto kugira ngo zibashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinze kurengera ibidukikije (United States Environmental Protection Agency) kigaragaza ko igihe ingufu za nucléaire n’imirasire yangiza bikoreshejwe nabi bishobora kugira ingaruka ku mibiri w’umuntu zirimo kurwara cancer, kwica uturemangingo two mu maraso, gutuma uruhu rubabuka n’ibindi.

Aya mahugurwa yahuje abaturutse mu bihugu 14 bikoresha Icyongereza muri Afurika
Abitabiriye aya mahugurwa bararebera hamwe uburyo bwo gutwara ibikoresho bifite imirasire yangiza
Iyi nama yitabiriwe n'inzego zitandukanye zo mu bihugu 14
Nyamvumba yavuze ko abahugurwa bazafasha mu kumvisha abaturage b’ibihugu baturutsemo akamaro ko gukoresha imirasire yangiza
Nyamvumba Robert (iburyo) yavuze ko iyi nama ari inyungu ku Rwanda
Tuyisenge yavuze ko aya mahugurwa ari inyungu ku gihugu cyimakaje ikoranabuhanga ririmo n’iryifashisha imirasire yangiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza