Kigali: Ikingira rya Hepatite B ryasojwe ababikeneye bakiri uruvunganzoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali basabye Minisiteri y’Ubuzima kubongerera iminsi yo kwipimisha indwara ya Hepatite B nyuma y’aho bigaragaye ko umunsi wo gusoza iki gikorwa hari hakiri benshi batarahabwa iyi serivisi.

Ibi babitangarije ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 nyuma y’icyumweru hakirwa abifuza gupima Hepatite B.

Usibye ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara mu mujyi wa Kigali igikorwa nk’iki cyaberaga kuri Stade yo ku Munena i Nyamirambo, Eto Kicukiro, Ibitaro bya Masaka na Stade Amahoro.

Ku Kimisagara imirongo y’abakeneye kwisuzumisha, yari miremire byatumye hari abagorwa no kubona iyi serivisi ku munsi w’isozwa ry’ikingira.

Abaganiriye na IGIHE, bavuze ko bifuza ko Minisiteri y’Ubuzima yakongera iminsi yo kwikingiza kugira ngo hatagira ucikanwa.

Musabyima Carine yagize ati “Nibadufashe batwongerere iminsi natwe tubashe kwikingiza iyi ndwara kuko batayongereye hari abantu benshi nanjye ndimo tutagira amahirwe yo kubona iyi serivisi kandi ari byo byatuzinduye.”

Mukamugema Françoise w’imyaka 46 we yagize ati “ Mudufashije mwatuvugira bakatwongera iminsi natwe tukagira ayo mahirwe yo gukingirwa kuko bitabaye ibyo abantu benshi ntibakingirwa.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick yavuze ko kuva iki gikorwa gitangira umubare w’abantu bari bateganyijwe gukingirwa wikubye kabiri hakaba hari kwigwa uburyo cyakongererwa iminsi.

Yagize ati “ Turi guteganya uko twayongera kuko natwe twabonye ko abantu babyitabiriye ari benshi kandi byaradushimishije kuba abaturage baramenye akamaro k’uko kwirinda biruta kwivuza.”

Abikingije muri iki cyumweru bagera ku bihumbi 80 mu gihe hari hateganyijwe ibihumbi 40 gusa.

Kayumba yavuze ko gahunda yo gukingira indwara ya Hepatite B imaze gukorwa mu Turere 12 tw’igihugu anaboneraho guhumuriza abaturage ko izagera mu Turere twose, bityo ko nta wukwiye gukora ingendo baza kwisuzumisha i Kigali.

Ku munsi wo gusoza ibikorwa by'ikingira benshi bari bafite impungenge ko batari bugerweho n'iyi serivisi
Abategereje gukingirwa bari bakiri benshi ku munsi wa nyuma
Bamwe mu bari bategereje gukingirwa barushye kugeza bicaye hasi
Imirongo yari miremire benshi bifuza ko iminsi yo gukingira yakongerwa
Hitabajwe inzego zishinzwe umutekano kugira ngo serivisi zitangwe neza
Imbere y'Ikigo cy'Urubyiruko cya Kimisagara abashaka kwipimisha ni benshi
Umwe mu batangaga serivisi zo gupima indwara ya Hepatite B atanga amabwiriza y'uko abantu bagomba kwitwara kugira ngo bakingirwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza