Kigali:Imodoka ya gisirikare yakoze impanuka ihitana umuntu umwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Nyakanga 2016 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ikamyo ya gisirikare ikoreshwa mu gutwara amazi yataye umuhanda ahazwi nko mu Kanogo igonga umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 ahita apfa.

Abakozi bakora isuku ku muhanda babonye uko iyi mpanuka yagenze babwiye IGIHE ko iyi kamyo yavaga mu masangano y’umuhanda (Rond point) yerekeza Nyabugogo yataye umuhanda ubwo yageragezaga gukatira indi modoka yari ivuye Rwandex.

Umwe muri bo yagize ati” Umugenzi yagendera mu busitani, abonye ko ipine irenze umuhanda ahita ahungira inyuma y’icyapa imusangayo imuhuza nacyo, imodoka ihita ikomeza epfo iyo.”

Undi nawe wabonye uko byagenze yavuze ko iyi mpanuka yabaye nko mu ma saa mbili, uwagonzwe akaba yahise apfa n’aho ikamyo yo igakomeza ikagwa mu gishanga.

Umusirikare wari uyitwaye ntacyo yigeze aba.

Umuvugizi wa polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yemeje iby’iyi mpanuka.

Mu Kiganiro na IGIHE yagize ati "Yagiye kwinjira muri Rond point yo mu Kanogo irenga umuhanda igonga umunyamaguru witwa Niyonkuru Yves w’imyaka 29 ahita yitaba imana. Umurambo watwawe mu bitaro bya Kacyiru.”

Yakomeje avuga ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yashyikirijwe igisirikare kandi ko iperereza ryatangiye kugira ngo icyateye impanuka kimenyekane.

Imodoka yataye umuhanda
Uwari utwaye iyi modoka ntacyo yabaye
Yataye umuhanda ubwo yageragezaga gukatira imodoka zari zihuriye mu masangano y'imihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza