Kigali:Impanuka yahitanye umumotari ikomeretsa umwana w’umunyeshuri

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 Ukwakira 2016 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Umumotari uzwi ku izina rya Athanase, wari ujyanye umwana ku ishuri ku Kimihurura, mu Karere ka Gasabo yagonzwe n’imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Carina ahitwa Camp Zaïre, ahita apfa.

Ahagana saa moya n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2016, ni bwo Athanase uri mu kigero cy’imyaka 30 wari utwaye umwana utaramenyekana izina yagonzwe n’ivatiri ya Carina ari kumujyana ku ishuri, arapfa na ho umwana akomereka bikomeye.

Ababonye iby’iyo mpanuka babwiye IGIHE ko iyo modoka yamugonze yavaga mu Mujyi yerekeza i Remera, yari ifite umuvuduko ukabije kuko ikimara kubagonga yataye icyerekezo cy’umuhanda yari irimo ijya mu wundi ugana mu mujyi wa Kigali.

Umwe mu babonye impanuka yagize ati “ Yari ifite umuvuduko ukabije cyane kuko yabagonze ibaturutse inyuma bari mu cyerekezo kimwe ihita iva mu muhanda yari irimo ujya i Remera igwa mu wundi ujya mu Mujyi rwagati.”

Yakomeje avuga ko umwana yahise ajyanwa bwangu kwa muganga kubera uburyo yakomeretse bikomeye ku mutwe.

Polisi yahise ijyana umurambo w’uwo mu motari ku bitaro byayo bya Kacyiru.

Aho impanuka yabereye
Abaturage bashungereye ahabereye impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza