Kigali Parents School na Hotel La Palisse mu bikorwa biri mu bishanga bizimurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Bimwe mu bikorwaremezo bya Kigali Parents School na Hotel La Palisse Nyandungu, biherereye mu Karere ka Gasabo bishobora gusenywa muri gahunda yo gufunga no kwimura ibikorwa byubatswe mu bishanga.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) mu kiganiro yagiranye na KT Press ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ubuyobozi bwa REMA buvuga ko kugeza ubu gahunda yo kwimura ibikorwa biherereye mu bishanga hari bamwe batarayumva neza ngo bayubahirize.

Mu bigo bikomeye biri kuri gahunda yo kwimurwa mu bishanga harimo uruganda Utexrwa rukora imyenda, ruherereye mu Karere ka Gasabo; La Palisse Hotel na Kigali Parents School, bimwe muri byo bikazahabwa ingurane.

Eng. Ruhamya yagize ati “ Ibikorwa bimwe byashyizwe mu bishanga hakurikijwe itegeko rya kera, leta izatanga ingurane byimurirwe ahandi.”

Inkuru ya KTPress ikomeza ivuga ko itsinda ry’abatekinisiye ryashyizweho ngo rikurikirane ibyo kwimura ibikorwa byubatswe mu bishanga ryagombaga kugirana inama na Minisitiri w’Ibidukikije kuri iki Cyumweru rikamumenyesha aho bigeze.

Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo REMA ifatanyije n’Umujyi wa Kigali byatangiye gukangurira abafite ibikorwa mu bishanga kwimuka hagamijwe kurengera ibidukikije n’inyungu rusange.

Eng Collette Ruhamya, yavuze ko abantu bakwiriye gutekereza ahazaza h’igihugu aho gutekereza ahabo ku giti cyabo, bakumva ko kubungabunga ibidukikije bifitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange.

Kimwe mu bice bigize Hotel La Palisse Nyandungu giherereye mu gishanga
Agace kahariwe imyidagaduro y'abana kuri La Palisse Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza