Kigali: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi batatu binjizaga urumogi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yafatiye mu murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, abasore batatu binjizaga urumogi mu Mujyi wa Kigali.

Abafashwe bafatanywe ibiro 54 byarwo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko bamenye amakuru ko hari imodoka iri gupakururira urumogi mu Murenge wa Nduba bahita bajya gufata abari barupakiye.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari imodoka imaze gupakururira urumogi mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu rugo duhita tujya kubafata dusanga rwari ruvuye mu Karere ka Kirehe.”

SP Hitayezu yakomeje ashimira abaturage ku ruhare rwabo mu gufasha Polisi y’u Rwanda mu guta muri yombi abakora ibyaha, anagira inama abagifite umuco wo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko ntacyo bibagezaho uretse kubahombya.

Yagize Ati “Turashimira cyane abaturage ku ruhare rwabo mu gufasha Polisi mu guta muri yombi abanyabyaha, ikindi kandi turashishikariza abantu kureka gukora ibyaha cyane cyane aba bacuruza ibiyobyabwenge kuko nta kintu byabagezaho uretse kubafata bagafungwa n’amafaranga baba bashoyemo akabapfira ubusa”.
Abafashwe n’imodoka bakoreshaga bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nduba mu gihe iperereza rikomeje.

Ku itariki ya 3 Ukuboza kandi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe yafatiye mu Murenge Gahara, akagari ka Murehe umudugudu Dagaza umugabo w’imyaka 41 afite ibiro bitanu by’urumogi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore.

No mu kKarere ka Muhanga Umurenge wa Muhanga akagari ka Tyazo, ku itariki ya 3 Ukuboza hafatiwe umusore w’imyaka 26 nawe afite ibiro umunani by’urumogi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri Miliyoni eshanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza