Kigali: Polisi yasubije abaturage mudasobwa na televiziyo byari byibwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukuboza 2017 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, yasubije abaturage ibikoresho bitandukanye byo mu rugo byari byaribwe, nyuma yo kubifatira mu mikwabu igamije gutahura abajura muri uyu mujyi.

Icyo gikorwa cyabaye kuwa Gatanu tariki ya 15 ubwo hasubizwaga mudasobwa enye na television yo mu bwoko bwa flat.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent Emmanuel Hitayezu, yavuze ko icyo gikorwa cyo gushakisha abajura n’ibyibwe polisi ibikesha imikoranire myiza n’ubufatanye n’abaturage, bayitungira agatoki aho ibyibano biherereye ndetse n’abakekwaho ubwo bujura bagakurikiranwa nyuma y’iperereza bagashyikirizwa ubutabera.

Yanavuze ko ibyo byabaye inshuro nyinshi kandi uko icyo gikorwa cyagiye gikorwa cyagenze neza kubera ubwo bufatanye.

Igisabwa abaturage baba baribwe ni ukugana Polisi bakareba ko byaba biri mu byo yafashe hanyuma bagatanga ibimenyetso ko ari ibyabo bakabisubizwa.

Supt. Hitayezu yongeye gusaba abaturage kumenya kubika ibikoresho byabo neza bakabishyiraho utumenyetso tw’ibanga tubiranga ndetse bakanabika inyemezabuguzi babiguriyeho kugira ngo bizabafashe kubitahura igihe byibwe.

Yongeye kandi kwibutsa abaturarwanda kureka kugura ibintu bidafite ikibyemeza ko ari ibyaguzwe na kanaka kuko akenshi biba ari ibyibano kandi bikaba bihanwa n’amategeko.Ni no gutiza umurindi abajura kuko baba bizeye abaguzi b’ibyo byibano.

Aloys Rurangwa umwe mu bashubijwe ibyabo yavuze ko ashimira Polisi ukuntu yamufashije kubona televiziyo ye yibwe ikanagurishwa ku giciro gito cyane cya 65,000Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza