Kigali: Polisi yatahuye abagabo batatu bahunitse ibiro 500 by’urumogi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 Werurwe 2017 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Polisi yataye muri yombi abagabo batatu bacururizaga urumogi nyuma yo kubafatana ibiro 500 byarwo mu Murenge wa Kimisagara, mu kagari ka Kamuhoza.

Rumwe muri urwo rumogi rwari rubitse mu nzu, rufunze mu dushashi tujyamo udupfunyika 100, kamwe kagura amafaranga hagati ya 150 Frw na 200 Frw n’urundi rwari rupakiye mu mifuka minini.

Umwe muri aba bagabo yari umuzamu warindaga akanakurikirana urujya n’uruza rw’ibyo biyobyabwenge, undi yari nyiri inzu babikagamo urumogi na ho undi ni umumotari wakoranaga na bo.

Ubwo Polisi yaberekaga itangazamakuru kuri uyu wa 20 Werurwe 2017, uretse uwo muzamu wemeye ko yari azi ko ari urumogi rurimo, abandi bose bahakanye ko batari bazi ibikorerwamo.

Yagize ati “Narenze ku itegeko nkora akazi ntemerewe, ndarira ibiyobyabwenge. Byaje mbireba, bari batarabijyana, ejo nibwo batangiye kubijyana ariko imodoka yabizanye narayibonye.”

Yakomeje avuga ko impamvu atabivuze ari uko yari akeneye amafaranga kandi atari kumenera ibanga uwamuhaye akazi.

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko kugira ngo aba bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yavuze ko polisi itazigera yihanganira ubu bucuruzi kuko bwangiza urubyiruko n’ubuzima bw’abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ubutumwa burimo, ni urugamba rukomeza rwo kurengera abanyarwanda. Ntiwakwizera ko ugiye kugira urubyiruko mu gihe hari ububiko nk’ubu budakama, bukomeza kugaburira umujyi.”

Yakomeje avuga ko hakenewe uruhare rwa buri munyarwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’abantu benshi kandi u Rwanda rubakeneye.

Mu minsi ishize, polisi yataye muri yombi abantu basaga 18 bakurikiranyweho ubucuruzi bw’urumogi, ibiro bisaga 300 byafashwe muri Rwezamenyo, Gitega na Nyarugenge.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza