Kigali: Polisi yataye muri yombi umusore ukekwaho gusambanya umunyeshuri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 03:57
Yasuwe :
0 2

Ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, umunyeshuri w’umukobwa wigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Jabana, ruherereye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, yafatiwe mu rugo rw’umusore bikekwa ko barimo bakora imibonano mpuzabitsina mu gihe abandi bari mu ishuri.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abaturanyi b’uyu musore babonye uwo mukobwa ajya mu rugo rwe ari mu masaha yo kwiga, bakabimenyesha inzego z’umutekano, zasanze bakiri kumwe mu nzu, zihita zita muri yombi umusore, umukobwa ajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu yemereye IGIHE ko ayo makuru ari impamo.

Yagize ati “Hafi saa yine nibwo mu murenge wa Jabana hafatiwe umusore uri mu kigero cy’imyaka 22, aho yafashwe ari kumwe n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 16. Bikaba bikekwa ko yari ari kumukoresha imibonano mpuzabitsina. Amakuru akimemenyekana, byabaye ngombwa ko ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana kugira ngo iperereza rikomeze.”

SSP Hitayezu yakomeje asobanura ko uwo mukobwa yasanganywe ibyangombwa byose by’ishuri, bigaragaza ko yavuye mu rugo abwiye iwabo ko agiye kwiga yarangiza akigira kuri uwo musore.

Uyu musore aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana yahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko nk’uko biteganywa mu ngingo ya 190 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza