Kigali: Ubuyobozi bwahagaritse ikoreshwa ry’indangururamajwi ku misigiti

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 07:58
Yasuwe :
1 1

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwahagaritse gukoresha indangururamajwi ku misigiti mu gihe cy’umuhamagaro kizwi nko ‘gutora adhana’ kuko ngo biteza urusaku nk’uko igenzura ryabigaragaje.

Nyarugenge ifite imisigiti ikomeye irimo nk’uwo mu mujyi rwagati n’uw’ahazwi nko kuri Onatracom, Majengo, kwa Kadhafi i Nyamirambo n’indi myinshi.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Havuguziga Charles, rivuga ko uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe ku nsengero n’imisigiti ku wa 19 Gashyantare 2018, bagasanga imisigiti ikoresha indangururamajwi hejuru yayo bigatera urusaku.

Yakomeje agira ati “Mbandikiye ngira ngo mbasabe guhagarika gukoresha izo ndangururamajwi mugashaka ubundi buryo budateza urusaku iyo muhamagara abayoboke ku isaha y’isengesho.”

Iki cyemezo gifashwe mu gihe inzego za leta zimaze igihe mu igenzura ry’insengero n’imisigiti, kiri gukorwa n’ubuyobozi bw’uturere bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari narwo rufite amatorero n’amadini mu nshingano.

Mu mujyi wa Kigali honyine hafunzwe insengero zisaga 714, mu gihe mu Karere ka Nyarugenge hafunzwe insengero 203 muri 300 zagenzuwe.

Umusigiti wa Nyamirambo ni umwe mu ikomeye muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza