Kigali: Umugabo yafatanywe icyuma gihindura telefoni zihamagariye hanze zikagaragara nk’iziri mu gihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Kanama 2018 saa 08:14
Yasuwe :
0 2

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunya-Uganda witwa Nabide Majidu wari ufite icyuma gikoreshwa mu itumanaho rya telefoni kizwi nka SIM Box cyangwa SIM Bank, gikoreshwa mu guhindura telefoni zihamagara ziturutse mu mahanga zikagaragara nk’iziri mu gihugu.

Iyi mashini yifashihwa ku bahamagara mu Rwanda bari mu mahanga, igahindura ‘code’ uhamagara akoresha bikamera nk’aho bose bari mu gihugu, bakavugana bitabanje kunyura mu bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda.

Nk’uko RIB yabitangaje yifashishije Twitter, “Nabide yavuze ko iyi SIM Box yayihawe n’Umunya-Somalia uri i Kampala kugira ngo ayishyikirize undi muntu utaramenyekana uri i Kigali. Mu iperereza ryakozwe, ubugenzacyaha bwasanze iyi SIM Box yari yoherejwe n’umunya-Somaliya witwa Djabil.”

Bivugwa ko uyu mugabo yanyuze ku mupaka wa Gatuna avanye iyi Sim Box muri Uganda ayihawe n’uwitwa Djabil ngo ayishyikirize umuntu utaramenyekana, i Nyabugogo ku 5000 Frw. Bikekwa ko ariwe waba warohereje n’izindi zafatiwe i Gikondo, iyafatiwe i Rubavu n’iherutse gutafirwa i Rusizi.

RIB yafashe ibi byuma nyuma yo kumenyeshwa na MTN Rwanda ko hari ibikorwa by’ubujura buturuka ku bantu bahamagara baturutse mu mahanga

Umuyobozi ushinzwe ibyinjira muri MTN Rwanda Manzi Eugene, yasobanuye ko izi Sim Box zikora n’uburyo zigira ingaruka ku bukungu bw’ibigo by’itumanaho n’igihugu muri rusange avuga ko izi mashini zishyirwamo Sim Card nyinshi kandi zikishyura ku giciro gito.

SIM Box ishobora guhuza guhamagara biturutse mu mahanga ku murongo w’amajwi ikabihindura nkaho ari ihamagara ry’imbere mu gihugu, bigatuma uhamagaye atishyura ibiciro by’uhamagaye ari mu mahanga.

Abakora ubu bujura bashyiraho umurongo wo guhamagara ku mafaranga make babifashijwemo n’ibindi bigo bikora itumanaho, bakumvikana ko hari amafaranga bizabaha nibamara kugeza ku ngano runaka y’abantu bahamagara bifashishije uwo murongo bahimbye.

Urugero niba guhamagara mu mahanga ukoresheje umurongo nk’uwa MTN Rwanda, hagenda 50Frw ku munota, iyo ukoresheje iyo mirongo ya Sim Box hagenda 20Frw. Bivuze ko uwo murongo wundi uba ari mukeba w’iyemewe mu gihugu kuko utanga ibiciro bito bigatuma ibigo by’itumanaho byemewe mu gihugu bidacuruza.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yavuze ko bafashe ingamba zo guhiga bukware abakora ibyaha byifashisha ikoranabuhanga mu nshingano zabo kandi bizakomeza.

Yagize ati “Twafashe imashini nyinshi zikoreshwa mu bujura bwo guhindura imirongo ya telefoni, Sim Boxing, bamwe batawe muri yombi ariko iperereza rirakomeje. Tuzaharanira ko buri wese ugira uruhare muri ibi bikorwa ahanwa.”

Yongeraho ko ubu bujura buri kugenda bwiyongera ku rwego rwo hejuru buri guteza igihombo gikomeye, ari yo mpamvu bazakomeza gukorana n’inzego za leta mu guhashya abakora ubu bujura bwifashishije ikoranabuhanga.

RIB kandi ivuga ko ifite itsinda rifite ubushobozi bwo guhangana n’ibi byaha byifashisha ikoranabuhanga, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, ibigo by’itumanaho ndetse n’urwego ngenzuramikorere (RURA) rukaba ruherutse gusabwa guhagarika izi Sim Box.

MTN Rwanda ivuga ko ubu bujura bwayitwaye za miliyoni kandi ngo si ubwa mbere dore ko n’umwaka ushize wa 2017, RURA na MTN Rwanda zahombye amafaranga menshi kubera ubu bujura bwa Sim Box.

Iki cyuma gikoreshwa mu guhindura telefoni ziturutse hanze y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza