Kigali: Umugore yatawe muri yombi yibye uruhinja rw’amezi atatu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Gashyantare 2018 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Umugore w’imyaka 30 yatawe muri yombi nyuma yo kwiba uruhinja rw’amezi atatu rw’uwitwa Uwimana Agnes wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Ku wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018, nibwo uyu mugore wari usanzwe ari umuzunguzayi yatawe muri yombi n’inzego za polisi ku bufanye n’abaturage.

Polisi itangaza ko uyu mugore yinjiye mu isoko ryagenewe abahoze bacururiza mu kajagari riherereye mu Murenge wa Gitega atangira kuganiriza nyina w’urwo ruhinja amubwira ko baturanye ku buryo yaje kurumuha ngo arumufashe ahita arutorokana.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yaje gufatirwa mu Murenge wa Nyakabanda hashingiwe ku makuru yari afitwe n’izego z’ibanze.

Yagize ati “ Yafashwe ku wa Kane afatwe mu Nyakabanda hashingiwe ku makuru y’uko hari umubyeyi wabuze umwana bagenda bayahererekanya ni bwo inzego zari zifite ayo makuru zaje kubona uwo mugore afite umwana kandi batari bazi ko atwite hahita habaho kumufata agezwa kuri polisi.”

Akomeza avuga ko uyu mugore akigezwa kuri polisi yabanje gutsimbarara avuga ko urwo ruhinja ari urwe ariko nyuma aza kuva ku izima yemeza ko yarwibye bibona kumenyeshwa umubyeyi warwo.

Yongeyeho ko hari amakuru avuga ko uyu mugore yari yarabeshye umuryango w’aho yashatse ko atwite ku buryo ibi bishobora kuba ari byo ntandaro yatumye yiba uyu mwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel yasabye ababyeyi kwita ku buzima bw’abana babo cyane cyane abakiri bato cyane.

Yagize ati “Nibyo yarafashwe ariko we n’uwo yari yibye uruhinja ntabwo batuye mu murenge wacu, gusa icyo nasaba abaturage ni uko bakwita ku bana babo kuko uwo wamumwibye yabaye nk’aho amwizera akamumusigira atazi icyibyihishe inyuma.”

Uru ruhinja rukimara kuboneka rwahise rujyanwa kwa muganga kugira ngo basuzume ko nta kibazo rufite rubona gushyikirizwa nyina mu gihe uyu mugore wari warwibye afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza