Kigali: Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwica umukobwa bakoranaga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Mutarama 2018 saa 01:36
Yasuwe :
1 0

Polisi y’u Rwanda irashakisha umusore ukekwaho kwica umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya12 Ukuboza 2018, nibwo ifoto y’uwo musore ukekwaho kwica umukobwa bakoranaga mu Kagari ka Kibagabaga, yatangiye guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, iherekezwa n’ubutumwa ko uwamubona yamushyikiriza inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yatangarije IGIHE ko ayo makuru ari impamo, uwo mukobwa yishwe ndetse Polisi yatangiye iperereza no gushakisha uwo musore bakoranaga.

Yagize ati “Nibyo tubimenye mu kanya byabereye Kimironko birakekwa ko uwo mukobwa yishwe n’umusore bakoranaga ariko Polisi yatangiye iperereza gukurikirana urupfu rwe no gushakisha uwo musore.”

Umusore ukekwaho kwica umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Kimironko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza