Kigali: Umurambo w’umwana wasanzwe mu mugezi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Ugushyingo 2017 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, hatahuwe umurambo w’uruhinja mu mugezi utandukanya uyu murenge n’uwa Muhima.

Ahagana saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017, ni bwo mu Mudugudu w’Akumukenke mu Kagari ka Ruhango hagaragaye uwo murambo w’umwana w’umuhungu.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko ubwo babonaga uyu murambo babanje kugira ngo ni igipupe kubera uburyo bawureberaga kure.

Uwitwa Bunana Jean Pierre yagize ati " Umugabo yawubonye aritegereza aravuga ngo ni igipupe , nibwo twamanutse n’undi mugore kugira ngo duhinyuze twitwaza igiti turakurura kuko yari yafashwe n’itiyo , dusanga ni umwana nibwo abantu bahise bahurura.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yatangaje ko Polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba yagize uruhare mu rupfu rw’uru ruhinja.

Yagize ati “ Uwo murambo wagaragaye mu gihe cya saa yine uretse ko tutari twamenya uwakoze ayo mahano ariko bigaragara ko ari uruhinja rwajugunywe muri uwo mugezi.”

Yakomeje avuga ko polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uwajugunye urwo ruhinja, anaboneraho gushishikariza urubyiruko kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ari byo bituma batwara inda zitateguwe rimwe na rimwe bikabaviramo no kwica abo babyaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza