Kigali: Uyu mwaka urasiga nta mugenzi ukishyura amafaranga ku modoka

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Ikigo Nyarwanda gifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo hakoreshejwe ikarita izwi nka TAP&GO cyatangaje ko uyu mwaka uzajya kurangira abaturage bose bagenda mu modoka zitwara abagenzi i Kigali bakoresha iyo karita.

Iki kigo gitangaza ko cyakoze amakarita ahagije ku buryo azagera kuri buri wese ukoresha umuhanda uwo ari wo wose mu Mujyi wa Kigali ndetse ngo kugeza ubu amakarita agera kuri miliyoni 1.1 yamaze gukorwa.

Hamwe na Tap & go abagenzi ntibirirwa bagendana amafaranga kugira ngo bishyure urugendo, bikaba kimwe mu bisubizo byiyongera kuri gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo kutagendana amafaranga.

Mu minsi yashize, abagenzi mu Mujyi wa Kigali bashoboraga gukoresha Tap&go mu mihanda igize 95%, gusa iki kigo gitangaza ko kugeza ubu imihanda hafi ya yose yamaze kugeramo ayo makarita.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru IGIHE ifitiye kopi, Umuyobozi wa AC Group ifite ayo makarita, Patrick Buchana, yavuze ko imashini nshya zamaze gushyirwa ku mihanda mishya ya Remera na Ndera mu nkengero z’Umujyi wa Kigali no kubakoresha umuhanda Remera Cuminagatanu na Ndera mu Karere ka Gasabo.

Yagize ati “Imihanda mishya yiyongereye ku mihigo y’iyi kompanyi yo gukwira Kigali yose. Ibi rero biri mu cyerekezo cya Leta y’u Rwanda cya 2020 cyo kutagendana amafaranga.”

Buchana avuga ko hamwe no gukoresha ayo makarita, habaho gukusanya imisoro mu buryo buboneye. Ati “Guverinoma ikaba yabasha gukora igenamigambi kuri serivisi zo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, turashimira abakiliya kuba baradufashije kubaka ubu buryo tukabizeza kuzakomeza kubaha serivisi nziza.”

U Rwanda rurateganya gushyiraho imodoka nini kugira ngo rugabanye umubare w’imodoka ziteza akavuyo mu mihanda.

Ktpress ivuga ko umwaka ushize Umujyi wa Kigali wateguye umushinga wa Bisi zihuta (Bus Rapid Transit) w’imyaka 10 ufite agaciro ka miliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika hagamijwe kugabanya umubare w’imodoka zitwara abantu zigwiriye mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko bikubiye muri uwo mushinga, BRT zizaba ziri mu mihanda yo ku burebure bwa km 160 ukazanyurwamo na za bisi zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera ku 100, ukazahuza Nyabugogo-mu Mujyi n’utundi duce dutandukanye.

Umuhanda wa mbere uzaba unyura Nyabugogo-Yamaha-Downtown Kigali-Nyamirambo.

Undi uzaba uva kwa Mutangana Nyabugogo unyure ahakorera Polisi y’Igihugu, Ishami ryo mu muhanda hazwi nko ku Muhima, ukomeze munsi y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB) ukomeza kuri Rwandex-Zion Temple ugera Kicukiro Centre.

Umuhanda wa gatatu uzahuza Nyabugogo na ULK unyuze Kinamba, ukanyura kuri Fawe ukagera Kagugu.

Abagenzi bakoresha umuhanda Nyabugogo-Zindiro- Kimironko, hari n’abajya Kabuga bazajya bakoresha Kinamba –Kacyiru kwa Lando bagere Kimironko banyuze kuri Prince House na Centre Christus-Remera.

Uwo muhanda uzakomeza Zindiro, Ndera na Rusororo. Hari kandi uzava kwa Lando, uzagera i Masaka uzanyura Sonatube-Niboye-Rubirizi na Busanza.

Mu gihe uwo mushinga watangijwe ku 2014, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buteganya ko uzarangira mu 2025.

Kugeza ubu abakoresha amakarita ya Tap &go agiye kumara imyaka ibiri atangiye gukoreshwa bavuga ko bishimira uburyo yaborohereje kutirirwa bagendana amafaranga yo kwishyura aho rimwe na rimwe barwanaga n’abakomvuwayeri babuze ayo kwishyura kuko yashoboraga no kuba yatakara.

Umwaka wa 2017 urasiga nta mugenzi ukishyura amafaranga ku modoka mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza