Kiliziya Gatolika irizihiza yubile y’imyaka 100 Abanyarwanda ba mbere bahawe Ubupadiri

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Kuva kuwa 7 Ukwakira 1917 kugera kuwa 7 Ukwakira 2017, imyaka 100 irashize Musenyeri Jean Joseph Hirth ahaye Ubupadiri abanyarwanda babiri ba mbere, Barthazar Gafuku uvuka i Zaza na Donat Reberaho uvuka i Save.

Kuri uyu wa Gatandatu muri Diyosezi ya Kabgayi ari naho hatangiwe Ubupadiri bwa mbere mu Rwanda, Kiliziya Gatolika irizihiza iyi yubile y’imyaka 100 ishize abanyarwanda biyemeje kuberaho kwigisha Ivanjili.

Abapadiri bera bageze mu Rwanda bazanye Ivanjili ya Yezu Kristu kuwa 2 Gashyantare 1900 i Save, batangira kuyigisha abanyarwanda. Mu 1903 abanyarwanda ba mbere 26 bahawe batisimu i Save.

Muri aba bakirisitu ba mbere b’Abanyarwanda hamwe n’ab’i Zaza, Musenyeri Hirth, yafashemo abasore 15 maze mu mwaka wa 1904 abohereza i Hangiro muri Tanzania bajyanwa na Padiri Corneille Smoor mu iseminari yari amaze gushinga kugira ngo bategurirwe kuzavamo abapadiri ba mbere b’Abanyarwanda.

Iki cyiciro nicyo dusangamo Gafuku wavutse mu 1885 abatizwa mu 1903 ahabwa Ubupadiri kuwa 7 Ukwakira 1917 yitaba Imana kuwa 14 Kamena 1959 na Reberaho wavutse mu 1884 abatizwa mu 1903, ahabwa Ubupadiri kuwa 7 Ukwakira 1917, yitaba Imana kuwa 1 Gicurasi 1926.

Inyandiko zitandukanye za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, zivuga ko abapadiri ba mbere bakoze ibikorwa bikomeye birimo kuba barajyaga kwiga muri Tanzania n’amaguru kuko ariho hari iseminari muri aka karere. Zivuga kandi ko Ubupadiri mu Rwanda ari ikintu cyihuse cyane ugereranyije no mu bindi bihugu, kuko ku myaka 17 gusa abamisiyoneri bahageze hahise haboneka abapadiri kavukire.

Izi nyandiko zivuga ko Abepiskopi, Jean-Joseph Hirth, Léon-Paul Classe na Laurent Déprimoz bitanze maze Kiliziya igashinga imizi mu Rwanda mu myaka 50 ya mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza