Kiliziya Gatolika yatakambiye Leta gusinya amasezerano yavana amashuri yayo mu bibazo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 18 Kamena 2017 saa 09:52
Yasuwe :
2 0

Kiliziya Gatolika irasaba Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu mashuri ifatanya na Leta ivuga ko amaze imyaka n’imyaka ntacyo iyavugaho kandi bikagira ingaruka zikomeye.

Kiliziya ivuga ko ayo masezerano yatanzwe mu 1995 bikaba bigeze mu 2017 atarashyirwaho umukono, Leta ntinagaragaze aho bipfira. Ibyo bigira ingaruka zo kuba kugeza ubu hatazwi uruhare rwa Kiliziya cyangwa urwa Leta mu burezi bw’abana biga mu bigo byubatswe na Kiliziya.

Ubwo Kiliziya Gatolika yasozaga icyumweru cyahariwe uburezi ku wa 16 Kamena 2017 muri Paruwasi ya Zaza, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, yatanze ubutumwa mu izina ry’Umushumba wa Diyosezi ya Butare ushinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda, Phillipe Rukamba, asaba ko niba hari ikibura muri ayo masezerano Leta yakivuga kigakosorwa.

Yagize ati “Ikindi nshaka kugarukaho, ni ikirebana n’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta na kiliziya mu rwego rw’uburezi, inyigo imaze igihe kinini ishojwe ariko ntitujya tumenya ikibura kugira ngo hashyirweho umukono, nyakubahwa mushyitsi mukuru [Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr Michel Rwibasira] mwazatubariza abo bireba, niba hari ikiburamo tukacyongeramo cyangwa niba hari icyo tugomba gukosoramo nacyo kigakosorwa ariko nibura uyu mwaka ukazasiga twamaze gusinya ayo masezerano kuko yadufasha cyane mu kunoza imikorere n’imikoranire.”

Yavuze ko bitewe no kutagira ubufatanye buhamye bituma kugeza ubu ibikoresho bije gufasha amashuri n’abanyeshuri biga mu bigo bya kiliziya bitumizwa hanze bisoreshwa.

Ati “Reka kandi ngaruke ku bijyanye n’ibyafasha amashuri kurangiza inshingano zayo ariko cyane cyane ibikoresho bitumizwa cyangwa ibituruka mu nshuti z’amashuri byinjiye mu gihugu bigacibwa imisoro kandi amashuri nta bundi bushobozi buhagije agira. Ibyo si ku mashuri gusa bireba ahubwo n’ibireba za kiliziya ku madiyoseze zisorera bimwe byagombye gushyirwa mu mashuri tuyavugurura cyangwa tuyashakira ibikoresho.”

Amasezerano avugwa akubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 290/03 ryo ku wa 13/11/2015 rishyiraho amategeko yihariye agenga amashuri y’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano, aho ingingo yaryo ya Gatatu ivuga ko amashuri y’abafatanya na Leta ashyirwaho umukono na Minisitiri ufite uburezi mu nshingano ze hamwe n’umuntu ku giti cye cyangwa umuryango washinze ishuri.

Byatumye Umuyobozi w’Ibiro by’Inama y’Abepiskopi bishinzwe Uburezi Gatolika mu Rwanda, Padiri Janvier Nduwayezu, asaba ko hashingirwa ku mategeko Minisitiri w’Uburezi akayashyiraho umukono.

Ayo masezerano akubiyemo uburyo bwo gucunga amashuri, uburyo abanyeshuri bashyirwa mu bigo, uburyo abakozi bashyirwamo, uburyo bahembwa, uburyo agenzurwa n’ibindi, kiliziya ikavuga ko kuba nta mukono arashyirwaho bituma kugeza ubu amaze imyaka myinshi acungwa mu buryo budasobanutse.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr Michel Rwibasira, yashimye uruhare Kiliziya Gatolika igira mu Burezi bw’umwana w’u Rwanda, avuga ko ibijyanye n’amasezerano bigiye kuganirwaho.

Yagize ati “Ndagira ngo ngaruke ku kibazo tumazeho iminsi cy’amasezerano hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta mu rwego rwo guteza uburezi imbere, ikibazo nk’uko mwabivuze turimo kugikoraho nubwo tutaratanga imyanzuro ihamye ariko biri mu nzira yo gukemuka. Leta y’u Rwanda ntabwo yirengagiza ubufatanye buri hagati y’abafatanyabikorwa bayo b’uburezi barimo na Kiliziya Gatolika.”

Yongeyeho ati “Tuzi neza ko ibikorwa mukora ari byinshi, tukabashimira ko mwakomereza aho mufatanya n’igihugu, tubizeza ko mu gihe kitarambye muzabona igisubizo kuri iyi ngingo mwari watwibukije.”

Kugeza ubu amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda agera ku 3189, muri ayo yose, agera ku 1381 angana na 43,3% ni aya Kiliziya Gatolika.

Mu banyeshuri hafi miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abagera kuri 1.175.369 barererwa mu ya Kiliziya Gatolika.

Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, Dr Michel Rwibasira yabwiye Kiliziiya ko amasezerano y'ubufatanye bwayo na Leta mu burezi ari kwigwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza