Kiliziya yasabye Abanyarwanda gukoresha Noheli mu kwimika imbabazi n’ubwiyunge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukuboza 2017 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika, Musenyeri Filipo Rukamba, uyobora Diyosezi ya Butare; yasabye abakirisitu bo mu Rwanda ko Noheli ya 2017 yaba umwanya mwiza wo kwimakaza imbabazi n’ubumwe n’ubwiyunge mu mibereho yabo.

Ku wa 25 Ukuboza 2017, ni umunsi abakirisitu bizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli, ushushanya ivuka rya Yezu Kirisitu wabyawe na Bikira Mariya.

Ni umunsi w’ikiruhuko ku Isi hose aho abakirisitu bawukoresha bajya mu nsengero, ukaba n’umwanya mwiza wo kugaragariza urukundo abatishoboye, abana badafite kirengera bakitabwaho by’umwihariko nk’ikimenyetso cyo gusangira ibyishimo bya Noheli.

Mu gihe abakirisitu bo mu Rwanda bizihiza iyi Noheli, Kiliziya Gatolika yabasabye ko bakoresha uyu munsi bimika ubumwe n’ubwiyunge mu mitima, bakarushaho kubana neza na bagenzi babo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Musenyeri Filipo Rukamba, yagize ati “Turasaba abakirisitu kongera kwicara bagatekereza ku kugira amahoro mu mutima, babane neza, bashobore kurenga ku ngorane bagize mu buzima bwabo; habe ikintu cyo kumva ko ubuzima bwabo buri mu Mana kandi ko bagomba kubaho nk’abantu bazi ko bakunzwe n’Imana. Nyuma bitume babana neza, babe abakirisitu beza, abaturage beza.”

Kiliziya igaruka ku butumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge bukenewe muri sosiyete nyarwanda nyuma y’ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abarenga miliyoni bakicwa, abandi bagasigara ari incike, imfubyi n’abapfakazi, abakoze ibyaha bagakurikiranwa.

Musenyeri Rukamba yakomeje atangaza ko ugereranyije uko Noheli yizihizwaga mu myaka icumi ishize, nubwo hari umubare munini w’amadini n’amatorero; abakirisitu baracyitabira misa cyane.

Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962 kugeza mu 2012, mu gihugu habarurwaga amatorero n’amadini atarenga 180. Nyuma y’uko hashyizweho uburyo bwo kuyandika yaje kwiyongera ku bwinshi aho kuri ubu arenga 1500.

Musenyeri Rukamba ati “Njye mbona ari benshi [abakirisitu], birumvikana hari amadini, amatorero menshi ahari bigaragara ko wenda abantu bashobora kugabanuka ariko abantu baracyari benshi mu Kiliziya, baraza. Gusa ubwinshi si cyo cya ngombwa, icy’ingenzi ni uguhinduka imitima no kugerageza kubaho nk’abantu bashya.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yasabye abatuye Isi ko mu gihe bizihiza Noheli bazirikana miliyoni z’abimukira ziri mu kaga ko gukurwa mu byabo n’abayobozi bashaka kumena amaraso y’inzirakarengane.

Papa Francis yagereranyije abimukira na Yozefu na Mariya, bavuye i Nazareti bakajya i Betelehemu ariko ntibabone aho barara, avuga ko ukwemera nyako gusaba Abakirisitu kwita ku banyamahanga.

Yakomeje anenga abacuruza abantu abagereranya na ba Herodi b’uyu munsi bafite amaraso mu biganza byabo.

Bibiliya ivuga ko Umwami Herodi yategetse kwica abana bose b’abahungu b’i Betelehemu kuko yatinyaga ko Yezu azamusimbura.

U Rwanda ruherutse gufata iya mbere rwemera kwakira no gufasha gutaha abimukira ibihumbi 30 bacuruzwaga muri Libya.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika, Musenyeri Filipo Rukamba, uyobora Diyosezi ya Butare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza