Kimenyi Vedaste aritaba urukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2017 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Kimenyi Vedaste na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) baragezwa imbere y’urukiko rwa Rusororo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Kamena 2017.

Kimenyi Vedaste Ushinzwe kubakisha imiyoboro y’amashanyarazi ku rwego rw’igihugu muri REG, yatawe muri yombi mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka; icyo gihe yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro aho yavanywe yoherezwa ku ya Rusororo nyuma y’uko dosiye ye yari imaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Kimenyi azwi cyane mu ruhando rw’umupira w’amaguru aho ayobora Umuryango wa Rayon Sports, ari nawo ufite mu nshingano ikipe ya Rayon Sports. Yemejwe nk’Umuyobozi wawo muri Mata 2016, atowe mu Nama idasanzwe yitabiriwe n’abanyamuryango 87 muri 306 bemewe.

Kimenyi Vedaste aragezwa imbere y'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza