Kimisagara: Yatawe muri yombi akimara gushikuza telefone umugore wari uhetse umwana

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Ukuboza 2016 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 35 yatawe muri yombi n’abanyerondo bo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge nyuma y’uko yari amaze gushikuza telefone umugore wari uhetse umwana.

Mu mpera z’Icyumweru gishize ni bwo uwo musore yashikurije telefone umugore wari unyuze kuri kaburimbo yo munsi y’ibiro by’Umurenge wa Kimisagara ahita yiruka ariko uwo mugore aratabaza bituma abanyerondo bo muri ako gace bari aho hafi bamwirukaho bahita bamufata.

Uyu mujura yemereye IGIHE ko yari yibye iyo telefone kugira ngo aze kuyigurisha amafaranga ayikuramo aze kuyifayifashisha ku Bunani.

Yagize ati “Nari nyimwibye ariko ntabwo nari mbikoze kubera ikindi ahubwo byatewe n’irari ry’iby’Isi kugira ngo nzayifashishe ngura utuntu dutandukanye ku Bunani.”

Aba banyerondo bagifata uyu musore bamwambuye iyo telefone bayisubiza uwo mubyeyi ndetse bahita bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi iherereye ku Murenge wa Kimisagara.

Umuyobozi w’irondo mu Murenge wa Kimisagara, Rugamba Salvator, avuga ko uyu musore we na bagenze be batatu bahise bajyanwa mu kigo ngororamuco cyo kwa Kabuga giherereye i Gikondo.

Yagize ati “Abanyerondo bahise bamufata we na bagenzi be kuko yahise avuga abandi batatu bakorana ku buryo kuri ubu bahise bajyanwa kwa Kabuga.”

Yakomeje avuga ko uretse aba bajura bane, hari n’abandi bajura 16 ruharwa barimo n’abatubuzi bo ku rwego rwo hejuru bafatiwe muri uwo murenge wa Kimisagara mu mukwabo wakozwe na Polisi yo kuri sitasiyo ya Nyabugogo ku bufatanye n’abanyerondo ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016.

Muri iki gihe cy’impera z’umwaka usanga umutekano warakajijwe mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda ubujura bukunzwe gukorwa.

Agifatwa bamwicaje hasi bamubaza impamvu yibye
Yabanje kubera ibamba abanyerondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza