Kirehe: Abagize urwego rwa DASSO bahanuwe gukorana neza n’abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Security Support Organ-DASSO ku rwego rw’igihugu, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi, yasabye abadasso bakorera mu karere ka Kirehe kuba indakemwa mu byo bakora.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 22 Nzeli mu kiganiro yagiranye na bamwe muri bo bagera kuri 67 ubwo bari mu nama nsuzuma mikorere yabo yabereye mu nzu mbyerabyombi y’urubyiruko mu karere ka Kirehe.

Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’igihug, CSP Rumanzi, yashimye abagize uru rwego ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri aka karere, maze abasaba kurushaho gukora neza ibyo bashinzwe.

Yabasobanuriye amategeko n’amabwiriza ajyanye n’inshingano zabo, harimo Itegeko ngenga No 26/2013 rishyiraho urwego rwa DASSO, Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, iteka rya minisitiri w’Intebe, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agenga imyitwarire y’abagize uru rwego.

Ayo mabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agena ibikwiye kuranga abagize uru rwego, akaba akubiyemo imyifatire n’imyitwarire yabo mu kazi, n’ibihano ku muntu ugize uru rwego rwa DASSO uteshutse ku nshingano ze.

Yagize ati "Nk’abagize urwego rushinzwe kunganira mu gucunga umutekano, mukwiye kuba inyangamugayo, mukarangwa n’indangagaciro za kirazira, kandi mukagira ubushishozi mu gufata ibyemezo."

CSP Rumanzi yagize ati:"Ntimushobora kubera hose icya rimwe. Ibyo bivuze ko amwe mu makuru yatuma mukumira ibyaha ndetse akanatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora muyahabwa n’abatuye mu bice mushinzwe gucungamo umutekano. Mugomba rero kubegera, mugakorana na bo neza kandi mukabaha serivisi nziza."

Abakozi ba DASSO bakorera muri Kirehe nyuma yo guhabwa impanuro, kungurana ibitekerezo ku miterere y’akazi kabo, imbogamizi bahura nazo n’ukuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe; Nyuma yo kwisuzuma, basanze imikorere yabo n’imikoranire yabo n’izindi nzego ari myiza, ariko bemeranya ko badakwiye kudohoka, ahubwo ko bagomba kurushaho kuba intangarugero.

Umuyobozi wa DASSO muri aka karere, Sekavenge Alexis yagize ati:"Inama twagiriwe ni ingirakamaro kuko zakanguye intekerezo zacu ku buryo bizatuma turushaho kwita ku nshingano zacu, bityo, tuzisohoze uko bikwiye."

Yasabye bagenzi be kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza