Kirehe: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bagiye gucuruza umukobwa muri Malawi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kamena 2018 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe, yatangaje ko ku Cyumweru yatabaye umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, ifata abagabo babiri bari bafite umugambi wo kumujyana hanze y’iguhugu, bikekwa ko bagiye kumucuruza.

Uwo mukobwa (amazina ye yagizwe ibanga) yavuze ko abo bagabo bamubeshye ko bazamushakira akazi gahemba umushahara munini ko kwita ku bana mu gihugu cya Malawi, aho bari kugera baciye mu gihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police, (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu mukobwa yatabawe ubwo abo bagabo babiri bendaga kumujyana hanze y’u Rwanda baciye ahantu hatemewe n’amategeko. Abo bombi ubu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Yakomeje agira ati "Uyu mukobwa yagaragaye ubwo bashakaga kumunyuza mu nzira itemewe yambuka umupaka, hafi y’Uruzi rw’Akagera. Kuba yari wenyine hamwe n’abagabo babiri byateye Polisi muri aka karere kugira amakenga, ibikurikiranye isanga barashakaga kujya kumucuruza mu mahanga, iburizamo uwo mugambi mubisha, ifata aba bombi bari bamujyanye."

CIP Kanamugire yavuze ko abakora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu babwira abo bashuka ko bazagira imibereho myiza mu bihugu bashaka kubajyanamo, babizeza ko nibagerayo bazahabwa imirimo myiza ibahemba umushahara munini.

Yakomeje agira ati “Ariko iyo babagejejeyo, babambura ibyangombwa byose, barangiza bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo, ubundi bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi, ndetse bamwe muri bo barababaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko bakazigurisha abazikeneye ku mpamvu zitandukanye."

Yagiriye inama urubyiruko dore ko ari bo bakunze gushukwa, kwima amatwi umuntu wababwira ko ashaka kubajyana mu mahanga abizeza imirimo ihemba amafaranga menshi, amashuri meza, n’ibindi bitangaza.

Itegeko rigena ko iyo icyaha cyo gucuruza abantu gikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 10 Frw kugeza kuri miliyoni 20 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza