Kwamamaza

Kizito Mihigo na bagenzi be basabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Yanditswe kuya 24-04-2014 saa 19:22' na Olivier Rubibi


Umuhanzi Kizito Mihigo n’abo baregwa hamwe, Ubushinjacyaha bwabasabiye ko bafungwa iminsi 30 kuko baregwa ibyaha bikomeye ndetse bakaba bashobora no gutoroka ubutabera.
Ubwo urubanza ruregwamo Kizito Mihigo, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, Umunyeshuri akaba n’umukozi muri Edition Bakame Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul bageraga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa, Umushinjachaha Budengeri Boniface yasabye ko baba bafunzwe iminsi 30 iperereza rigakomeza gukorwa neza bakirinda ko (...)

Umuhanzi Kizito Mihigo n’abo baregwa hamwe, Ubushinjacyaha bwabasabiye ko bafungwa iminsi 30 kuko baregwa ibyaha bikomeye ndetse bakaba bashobora no gutoroka ubutabera.

Ubwo urubanza ruregwamo Kizito Mihigo, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, Umunyeshuri akaba n’umukozi muri Edition Bakame Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul bageraga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa, Umushinjachaha Budengeri Boniface yasabye ko baba bafunzwe iminsi 30 iperereza rigakomeza gukorwa neza bakirinda ko batoroka ubutabera kubera ibyaha bose bakurikiranweho, ibyaha bikomeye birimo no gushaka kwica Perezida Paul Kagame.

Ubushize urubanza rwari rwimuriwe kuri uyu munsi kuko Kizito yari yasabye ko yabona umwunganira mu mategeko nyuma yo gutenguhwa n’uwa mbere yari yashatse. Ubu yagaragaye mu rukiko afite abamwunganira babiri, ariko abandi baregwa hamwe bavuze ko baziburanira.

Urukiko rwahaye umwanya uruhande rw’Ubushinjacyaha, n’uruhande rw’abaregwa.

Urw’abaregwa rwo, cyane cyane Kizito Mihigo yongeye kwemra ko ubutumwa bwagaragajwe ko yandikiranye n’abo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda, RNC, ari byo, ariko avuga ko hari ibitaragaragajwe birimo ubutumwa bugaragaza ko atari afite umugambi wo guteza intambara ndetse no kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, barimo na Perezida Kagame.

Kizito yavuze ko yahatiwe inshuro nyinshi guhunga igihugu ariko ngo aranga, ari nacyo cyaje gutuma uwo bita Sankara muri RNC babipfa, Kizito amusaba ko atazongera kumwandikira kuko ngo amutesha umutwe. Abunganira Kizito basabye ko barekurwa, bakajya hanze bemye.

Umushinjacyaha Budengeri yagaragaje uruhare rwa buri muntu mu mugambi wo gushaka kugambanira u Rwanda no gushaka guhitana bamwe mu bayobozi b’igihugu barimo Perezida Pau Kagame, abasirikare bakuru barimo Gen. Jacques Nziza, Col Dan Munyuza n’abandi banyapolitike barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ndetse na Depite Bamporiki Edouard.

Umushinjacyaha yavuze ko ibi byose bikubiye mu butumwa umuhanzi Kizito Mihigo yagiranye na Sankara abinyujije mu kuri WhatsApp no kuri Skype.

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wakoreraga Radiyo Amazing Grace nawe ngo yakoranaga n’abayoboke ba RNC nabo bafite umugambi wo kubafasha mu Rwanda hakaba impinduka mu buyobozi, Abanyarwanda ngo bakarenganurwa.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko umusore bita Nganji Alipe na Niyomugabo Gerald aribo bahuje Ntamuhanga na Sankara batangira kuvugana uburyo Ntamuhanga yabafasha bakabohora u Rwanda.

Sankara yasabye Ntamuhanga ibintu bitatu birimo kuzajya akora uko ashoboye nk’umunyamakuru akavuganira abasore ba RNC na FDRL kugira ngo nibafatwa bazajye bajyanwa mu butabera aho kwicwa, yamusabye na none kuzajya afasha abari i Kigali mu kubaha amafaranga, kujya aho bajya gutera gerenade no kumushakira abasore bo gukoma imbarutso ahereye mu basirikare b’Ingabo z’u Rwanda RDF, kuko bamubwiraga ko 70% byabo ari ababo.

Ntamuhanga yasabwe kandi gushaka uburyo babona impozamarira ( kwihorera) ku rupfu rwa Patrick Karegeya, nabo bakica Gen. Jacques Nziza, byakwanga akabafasha uburyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo yakwicwa cyangwa Depite Bamporiki akaba yakwicwa.

Bavugaga ko Bamporiki yishwe byagira ingaruka za Politike kuko Abahutu babona ko byakomeye bagahunga.

Dukuzumuremyi Jean Paul, we ngo yari ashinzwe kuzajya atera gerenade nyuma akishyurwa amafaranga, mu gihe
Niyibizi Agnes we ari we watangaga amafaranga yo kugura ibikoresho.

Bisobanura ku byo baregwaga, Kizito Mihigo yavuze ko ibyo bavuga byose ari ukuri, ariko ko byose byari mu magambo akaba nta bitekerezo yigeze agira byo kwica Perezida Kagame, akaba ari nayo mpamvu yasabaga Sankara ko niba bashaka gukora impinduka bayikora ariko bakirinda ikintu cyakongera guteza intambara ngo abaturage bapfe.

Kizito Mihigo yavuganaga agahinda yageze n'aho arira mu rukiko

Umwunganizi wa Kizito Mihigo Me Bigaraba Rwaka John yasabye urukiko ko rwarekura Kizito agataha kuko ari umwere ati “Ibintu byose yakoze yabikoze mu magambo kandi ntaho amategeko ahana y’u Rwanda agaragaza ibihano bihabwa umuntu uhana n’undi ibitekerezo. Ibikorwa nibyo byari kugaragazwa hano Kizito akabihanirwa .”

Me. Bigaraba Rwaka John yakomeje avuga ko abantu bose barebye ibitekerezo byabo nta muntu wazongera gusuhuza undi ati; “ Abantu dutekereza nabi”.

Umunyamakuru Ntamuhanga nawe yavuze ko ibintu yavuze byose atigeze atekereza kugirira nabi igihugu, ndetse asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, ngo akabona uko akomeza kurera barumuna be icyenda, akanabashakira uburyo basubira ku ishuri. Ibyo yabivugaga yizeaza ko atatoroka.

Dukuzumuremyi Jean Paul we yasabye urukiko ko arirwo rwafata umwanzuro rukurikije ibyo aregwa.

Niyibizi Agnes yasabye ko atafungwa iminsi 30 kuko ari umunyeshuri bikaba byamubangamira mu masomo ye.

Urubanza ruzasomwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha saa munani z’amanywa.

Nk’uko bisanzwe uru rubanza ruri guhuruza imbaga, icyumba cy’Urukiko cyari cyuzuye no hanze hari hashyizwe indangururamajwi mu gufasha abatabonye uko binjira.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 2 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved